Angelina Jolie yikururiye umujinya w'Abayahudi

Angelina Jolie yikururiye umujinya w'Abayahudi

 Jul 24, 2024 - 09:25

Se wa Angelina jolie, Jon Voight, yashinje umukobwa we gushyigikira Palestine irimo intara ya Gaza iyoborwa n'umutwe wa Hamas uhanganye mu ntambara na Israel, aho abakunze kugaragaza ko bashyigikiye Palestine Abayahudi babagezayo.

Jon Voight  umubyeyi wa Angelina jolie, yavuze ko akunda cyane umukobwa we, gusa nanone ko adashaka kumurwanirira nawe yemeza ko Israel ihonyora uburenganzira bwa muntu muri Palestine.

Uyu musaza yagaragaye ko atekekereza ko umukobwa we icyimutera gushyigikira Palestine, ari raporo z'Umuryango w'Abibumbye zigaragaza ko Israel itubahiriza uburenganzira bwa muntu mu ntambara irimo na Hamas.

Guhera iyi ntambara ya Israel na Hamas yatangira mu Ukwakira 2023, umusitari wageragezaga gushyigikira Palestine, bikaba bitaramuguye neza, kuko asabwa kwisobanura cyane ndetse bamwe bagatagaza akazi kabo.

Intambara igitangira, Justin Bieber ari mu basunikiwe gusaba imbabazi bitewe no gupostinga ifoto yo muri Gaza, ari nako undi muhanzi w'umunyamerika Kehlani yabuze amahirwe yo kubona amasezerano y'akazi kubera gushyigikira Palestine.

Abayahudi batuye hirya no hino ku Isi bafite n'ububasha bukomeye mu bihugu baba barimo, iyo hagize umuntu ugaragaza ko ashyigikiye Palestine ahita ashinjwa urwango ku Bayahudi ibizwi nka "Antisemitism" ibituma bimugeza kure, benshi bakemeza ko Jolie nawe bitaza kumugwa neza.