Ni inshuro nyinshi Alyn Sano yagiye ateguza ko mu minsi mike azamurika umushinga ndetse ukabona ko abantu babyishimiye gusa nyuma bikaza kurangira abantu bawutegereje bakawuheba.
Abibuka mu mpera z'umwaka wa 2023 ubwo yashyiraga hanze indirimbo nshya yise 'Boo&Bae' icyo gihe yatangaje ko mu minsi mike azashyira ku isoko udukingirizo yitiriye iyi ndirimbo ye. Abantu babanje gukeka ko arimo gushaka gutwikira iyi ndirimbo ye gusa ntiyahwemye kugaragaza ko yabitangaje akomeje.
Muri uyu mwaka kandi ubwo yashyiraga hanze album ye yise 'Rumuri' nubwo atigeze ayamamaza cyane, gusa yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo kuyimurika ku mugaragaro, gusa umwaka warinze wihirika nta kanunu kacyo.
Iyo muganiriye ukamubaza ku irengero ry'iyi mishinga yose n'indi yagiye atangaza ariko ntige mu bikorwa, akubwira yahuye n'ikibazo cy'ubushobozi buke akabura n'abaterankunga bikarangira abiretse.
Icyakora nubwo imishinga minini usanga kuyishyira mu bikorwa bimugora, agerageza uko ashoboye agashyira hanze indirimbo ku buryo akomeza kugaragara mu ruganda rw'umuziki kandi nta 'management' afite, ibintu bishoborwa na bake by'umwihariko igitsina gore bo usanga bahise bacika intege bakabivamo.
Aganira na Radiyo Rwanda, Alyn Sano yavuze ko mu by'ukuri aho ageze ubu ari Imana yagiye ibimufashamo, gusa bitewe n'urukundo akunda umuziki, mbere y'uko amenyekana yahoze aririmba muri Hotel no mu bindi birori bitandukanye aririmba indirimbo z'abandi akajya yizigama ya mafaranga kugeza ubwo havuyemo ubushobozi bwo gukora indirimbo.
Icyakora avuga ko n'ubu ari bwo buryo agikoresha uretse ko ubu bitewe n'izina amaze kugira amafaranga yaririmbiraga mbere muri Hotel ubu yamaze kwiyongera ariko ubundi ni bwo buryo agikoresha.
Avuga amafaranga akuye muri ibyo biraka aba yabonye n'ubundi ariyo yongera agashora mu muziki agakoramo indirimbo.
Ati "Ngewe mbona Imana yaragiye imfasha mu rugendo rwange kuko bamwe barabizi ko naririmbaga mu ma Hotel ngenda nsubiramo indirimbo z'abandi. Rero hari hantu nakuragamo amafaranga. Amafaranga nakuragamo nagendaga nyabika noneho hakagira aho agera nkagenda ngahita nkoramo indirimbo imwe n'amashusho ari ku giciro cyo hasi.
"Uretse ko ibyo bintu bitararangira ubu n'aka kanya niko bikimeze kuko nta 'managent' cyangwa 'label' mfite inshoramo, rero amafaranga mbonye mu kazi n'ubundi mpita nongera nkayasubiza mu kazi. Wenda aho bitandukaniye na kera ni uko ubu yoyongereyemo gake kubera gukura ni nako ubuziranenge (bw'ibihangano) bugenda buzamuka ariko uko niko nkora umuziki wange."
Alyn Sano aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Head'.
