Ally Soudy yayoboye Japhet muri Kaminuza i Huye

Ally Soudy yayoboye Japhet muri Kaminuza i Huye

 Jul 1, 2023 - 19:26

Mu bitaramo bizenguruka za Kaminuza yise "Japhet comedy campus tour ", Umunyarwenya Japhet yajyanye na Ally Soudy gutaramira abanyeshuri biga muri Kaminuza i Huye.

Kuri uyu wa gatandatu wa mbere w'ukwezi kwa nyakanga, Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yateguye igitaramo cyiswe Japhet comedy campus tour cyaberaga Huye.

Ni ibitaramo yatangaje ko bizazenguruka kaminuza za hano mu Rwanda aho ku ikubitiro yahereye kuri kaminuza nkuru y'u Rwanda ishami rya Huye.

Ni ibitaramo byari biteganyijwe kubera muri Salle nkuru ya kaminuza y'u Rwanda izwi Main Auditorium ariko byaje guhinduka bishyirwa muri Giminaze ya kaminuza.

Byari biteganyijwe ko ibi birori bitangira saa kumi nebyiri ariko byatinze kugeza ubwo saa tatu zageze nta mushyitsi wari wahagera.

Mu gihe kitarambiranye, umuhanzi Ally Soudy yahise yinjira ari saa tatu n'iminota mike atangira kuganira n'abanyeshuri aho yavuze ko yari amaze imyaka 13 atagera hano muri kaminuza. 

Nyuma y'imyaka 13, umuhanzi akaba n'umunyamakuru Ally Soudy yagarutse muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye yakirwa nk'umwami.

Ally Soudy yatangiye aganiriza abanyeshuri ba kaminuza y'u Rwanda ababwira ko bakwiye gufatirana amahirwe uko ari kuko yize economy ariko akaba atunzwe no kuvuga.

Japhet Mazimpaka ntiyatinze nawe dore ko saa tatu n'iminota makumyabiri n'umunani (21:28) yahise yinjira hanyuma yakirizwa amashyi y'urufaya ahabwa ikaze.

Yifashishije imvugo ya Mwanafunzi wakoze ubukwe none ku wa gatandatu, yasekeje abantu bigendanye n'ubukwe yakoze uyu munsi. 

Mu minota Japhet yamaze ku rubyiniro, yaranzwe no guseka cyane harimo no kumenya amateka ye ya kera kuko yavuye ku rwenya yateraga rwa Mwanafunzi atera urwenya ku buzima yabayemo.

Japhet Mazimpaka yishimiwe cyane n'abanyeshuri biga muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda ishami rya Huye. 

Saa tatu n'iminota mirongo itanu n'itatu (21:53) nibwo uyu munyarwenya Japhet Mazimpaka yari asoje gusetsa abitabiriye igitaramo cye ashimira abitabiriye igitaramo cye.

Nyuma yo gusetsa abitabiriye igitaramo, yahise ahamagara Ally Soudy baganira n'abanyeshuri ba Kaminuza nkuru y'u Rwanda. 

Japhet Mazimpaka na Ally Soudy bitanze amafaranga ibihumbi magana abiri muri gahunda abanyeshuri ba kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye yiswe Igiceri Program.