Alex Muhangi yemeye gusaba imbabazi Bebe Cool

Alex Muhangi yemeye gusaba imbabazi Bebe Cool

 May 4, 2025 - 18:47

Nyuma y'uko Alex Muhangi utegura ibitaramo by'urwenya bizwi nka 'Comedy Store' muri Uganda n'umuhanzi Bebe Cool bari bamaze igihe barebana ay'ingwe, Alex Muhangi yashyize ava ku izima yemera gusaba imbabazi.

Ubwo yari mu kiganiro 'NTV The Beat', Alex yatangaje ko yiteguye kujya imbere ya Bebe Cool agapfukama akamusaba imbabazi, ndetse ko yiteguye kuba yava mu gace ka Ntinda Kamwokya agendesha amavi ariko Bebe Cool akamuha imbabazi.

Yavuze ko kandi hari ubwo yigeze kugira igitekerezo cyo kuba yajya gupfukama mu marembo ya Bebe Cool akamusaba imbabazi, gusa abibwiye inshuti ze baramubuza bamubwira ko byaba ari ukwangiza isura ye.

Ati "Nagerageje gusaba imbabazi ku giti cyanjye, ndetse n'umunyamategeko wa Bebe Cool namubwiye ko niba ashaka ko ngendesha amavi nkava Ntinda nkagera Kamwokya kugira ngo amababarire, nzabikora."

Alex Muhangi yatangaje ko yiteguye kwiyunga na Bebe Cool bakabana mu mahoro.

Amakimbirane hagati y'aba bombi yatangiye muri Gashyantare, ubwo Alex Muhangi yatumiraga Bebe Cool ngo aze gutarama muri 'Comedy Store' bikarangira yisubiriyeyo ataririmbye bitewe n'uko bari banze kubanza kumwishyura amafaranga bari bamusigayemo.

Ibi byaje gukurikirwa n'uko Bebe Cool yajyanye mu nkiko Alex Muhangi, amushinja ko yafashe amashusho y'uyu muhanzi ari kuririmba muri 'Comedy Store', akayashyira ku mbuga zicuruza amashusho atamusabye uburenganzira nyamara biri kumwinjiriza.

Bebe Cool yasabaga ko Alex Muhangi yamuha ku nyungu yakuye muri ayo mashusho, ndetse bagahita bayasiba.

Alex Muhangi yatangaje ko yiteguye gusaba imbabazi Bebe Cool

Bebe Cool yajyanye mu nkiko Alex Muhangi