Album zaba zigiye kuba amateka mu muziki Nyarwanda?

Album zaba zigiye kuba amateka mu muziki Nyarwanda?

 May 15, 2024 - 12:10

Uko iminsi ikomeza kugenda yisunika niko ikizere cyo kubona album mu muziki kigenda kigabanuka kuko bamw mu bahanzi bagenda bagaragaza ko gushyira hanze album nta kintu bikimaze cyane mu muziki w’ubu.

Iyo ugereranyije agaciro album zahabwaga mu myaka yatambutse no muri iyi minsi, usanga zaramaze guta agaciro, aho usanga umuhanzi akubwira ko kuri we nta album azigera akora, mu gihe mu myaka yatambutse warasangaga umuhanzi wese afite inzozi zo gukora album.

Mu myaka yo hambere, umuhanzi iyo yashyiraga hanze album, yabaga ateye intambwe ikomeye cyane, ndetse agafatwa nk’umuntu ukomeye mu muziki Nyarwanda ku bw’igikorwa cy’indashyikirwa akoze. Icyo gihe umuhanzi wese mwaganiraga yaguhamirizaga ko inzozi za mbere afite mu muziki ari ugushyira hanze album, ndetse iyo yabikoraga yumvaga bimuhesheje ishema.

Gusa iyo urebye muri iyi minsi usanga bitandukanye cyane, kuko kuri ubu usanga umuhanzi akubwira ko kuba yakora album atari byo byihutirwa, yewe bitanakenewe cyane, ndetse bamwe ntibatinya kwerura ko batazigera bashyira hanze album n’imwe mu gihe cyose bakiri mu muziki.

Umuraperi Dipromate, umaze igihe kinini mu muziki Nyarwanda, ariko kugeza n’ubu akaba nta album n’imwe arashyira hanze, yaduhamirije ko uretse no kuba yashyira hanze album, atajya anabitekereza mu buzima bwe. Uyu muraperi avuga ko album itwara umwanya munini kandi wayishyira hanze ugasanga iraguhombeye cyangwa se ntinamenyekanye.

Diplomate kandi we ahamya ko gushyira hanze album nyinshi atari cyo kigaragaza ko umuhanzi ari umuhanga ndetse akavuga ko umuntu ashyira hanze album iriho indirimbo zigera mu icumi, ariko wajya kureba ugasanga hazwi indirimbo imwe gusa, ugasanga n’ubundi birutwa n’uko wajya wikorera indirimbo imwe gusa ikabanza igacuruza. Kuri we avuga ko gahunda ye, ari ukujya ashyira hanze indirimbo imwe imwe, akareba uko abantu bayakiriye, nyuma akabona gushyira hanze indi.

Ibi kandi akabihuriraho na Kevin Kade wateguje abantu album, ariko nk’uko yabitangarije The Choice Live, na we yamaze guhagarika iyi album. Ubwo yaganiraga na The Choice Live, aherutse kudutangariza ko yaje gusanga album atari ikintu kihutirwa cyane muri iyi minsi, ahubwo we gahunda afite ari ukujya ashyira hanze indirimbo imwe imwe, nyuma akazabona gushyira hanze album yitonze, kuko na we yaje gusanga indirimbo nyinshi zo kuri album zitamenyekana kandi ugasanga hano mu Rwanda album zidacuruzwa cyane.

Gusa ku rundi ruhande, umuhanzi Naason we mu mboni ze, yadutangarije ko ubundi umuhanzi wa nyawe agomba kuba afite album atitaye ku nyungu azayikuraho, kuko na yo iri mu bintu biranga ko umuntu ari umuhanzi koko, ndetse album kuri we ayifata nk’umurage umuhanzi aba afite, ku buryo igihe icyo ari cyo cyose umuntu yakumva indirimbo ze.

Dr. Nganji na we ntajya kure ya Naason, kuko na we nk’umuhanzi ndetse ubimazemo igihe kinini ahamya ko umuhanzi wese aba agomba kugira album kabone n’iyo nta nyungu ihambaye yakuramo.

Iyo urebye ingano ya album zagiye hanze mu minsi yashize, usanga ari nke cyane zabashije kugira indirimbo zamenyekanye, ibi ugasanga bigenda bica intege abahanzi bo mu kiragano gishya, dore ko ari bo usanga bavuga ko gushyira hanze album atari byo byihutirwa kubera ubwoba bo kuba yayishyira hanze ntiyumvwe kandi yari asanzwe ashyira hanze indirimbo imwe igakundwa cyane.

Abakurikiranira hafi imyidagaduro Nyarwanda ndetse n’ibikorwa by’abahanzi, bakubwira ko abahanzi batinya gushyira hanze album bitewe n’uko muri iyi minsi mu Rwanda zitagicuruzwa cyane kandi umuhanzi aba akeneye no kugaruza ayo yayishoyemo yewe akabona n’inyugu.

Bavuga ko kandi muri iyi minsi album atari yo igaragaza umuhanzi ukomeye nk’uko hari ingero zifatika z’abahanzi Nyarwanda muri iyi minsi bari kugenda bakora amateka atarigeze akorwa n’undi, kandi ugasanga abafite album bari aho gusa.