Akon yahishuye impamvu yahisemo gusinyisha Wizkid akareka Drake

Akon yahishuye impamvu yahisemo gusinyisha Wizkid akareka Drake

 Jul 15, 2026 - 19:19

Umuhanzi akaba n'umuyobozi w'inzu itunganya umuziki ya Konvict Kulture, Akon yatangaje ko mu mwaka wa 2008 yafashe icyemezo cyo gusinyisha umuhanzi wo muri Nigeria, Wizkid aho gusinyisha umuraperi w'Umunya-Canada, Drake, bitewe n’amafaranga menshi Drake yasabaga icyo gihe.

Mu kiganiro yagiranye na 'The Shade Room', Akon yavuze ko Drake wari ukiri kuzamuka mu muziki yasabaga miliyoni imwe y'amadolari ya Amerika kugira ngo amusinyishe, kandi ntiyari yakabaye icyamamare mu muziki wa Amerika.

Nubwo benshi bari bazi ko Akon ariwe wazamuye Wizkid, yashimangiye ko atari we ahubwo ko yamufashije kugera ku isoko ry'umuziki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kumusinyisha.

Yagize ati: "Banky W yazanye Wizkid ndamubona, mpita mvuga nti 'Uyu mwana azavamo inyenyeri.' Icyo gihe bari bafite ubushobozi buke, bityo igihe namusinyishaga nibwo yatangiye kumenyekana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika."

Nyuma yo gusinya muri Empire Mates Entertainment ya Banky W, Wizkid yakomeje kugaragaza ko ari impano ikomeye, ibyatumye umuherwe Akon ahitamo kumusinyisha, aho guhitamo Drake wasabaga iby'umurengera.

Wizkid ni umwe mu bahanzi nyafurika bibyamamare dore ko yagiye yamamara mu ndirimbo zitandukanye nka Essence, Ojuelegba, Fever n'izindi.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien