Aho yaciye ntihaca urwango! Jennifer Lopez na Ben Affleck bongeye guhuzwa n'ubwigunge

Aho yaciye ntihaca urwango! Jennifer Lopez na Ben Affleck bongeye guhuzwa n'ubwigunge

 Jul 26, 2022 - 03:10

Isomo ku bashaka gukomeza imbago z’urushako rwabo. Jennifer Lopez w'imyaka 53 na Ben Affleck w'imyaka 49 nyuma yo kongera kubana, ubu bibereye mu Bufaransa aho bari mu kwezi kwa buki. aba bombi mu 2021 bari mu bwigunge kuko bari baratandukanye n'abo bashakanye. Baje kwihuza bongera gukundana.

Inkuru y’urukundo rwa Jennifer Lopez (JLO) na Ben Affleck iratwibutsa ko mu buzima habamo byinshi by’amayobera. Ku bakunda irahamya neza ko gushwana ari ibintu bisanzwe ariko biganisha ku mubano urambye. Hashwana abakundana. Iyi nkuru niyo iri kwigarurira ibitangazamakuru bikurikirana ibijyanye n'imyidaduro yo muri Hollywood.

Iyi nkuru ngiye kuyitangirira mu 2002. Umwana wavutse uwo mwaka ubu afite imyaka 20. Niba ari umusore yemerewe gushyingirwa niba ari umukobwa na we yajya mu murenge.

 

JLO hano mu 2022 yari akiri inkumi (Courtesy)

Noneho rero muri wa mwaka navuze hejuru icyamamare mu kuririmba Jennifer Lopez yashyize hanze indirimbo “Jenny from The Block”. Yarakunzwe hariya iwabo no mu bindi bice by’isi. Yarakinwe mu bitangazamakuru hafi ya buri munsi noneho benshi bariho icyo gihe baje kwisanga bazi kuyiririmba. Mbibutse amwe mu magambo ayigize “I’m still/ I’m still Jenny from the block, used to have a little, now I have a lot/No matter where I go, I know where I came from,”.

JLO na Ben Affleck mu bariye ubuzima ku buryo umutima wahoraga ubacira urubanza (Courtsey)

Amashusho y’iyi ndirimbo yarimo umukinnyi wa filimi Ben Affleck. Ni nako batangiye kwiyumvanamo. Ni amashusho yafashwe na bimwe mu binyamakuru bikora mu buryo bw’ibanga (paparazzi) ku buryo uko byari bimeze na nubu haracyari amashusho abyerekana nubwo haciyeho imyaka 20. Bari gufata amashusho barasomanaga, bakarebana akana ko mu jisho. Bafashe amashusho bari mu modoka zihenze.

Imyaka 20 irashize bahuye barakunda biyeme za kubana

Lopez na Affleck bahoze bashaka kubana bikazamo kidobya. Barakundanye cyane babyereka isi y’imyidagaduro. Kuva mu 2022 barakundanaga bya nyabyo. Mu 2004 baje gushwana habura iminsi mike ngo bambikane impeta.

Bararanye amajoro barya urukundo (courtsey). Urukundo rwabo rwongeye kwatasa umuriro muri Mata ya 2020.

Uko bongeye kwihuza! Aho yaciye ntihaca urwango

 Nyuma y’imyaka 20 bongeye guhura ak’urukundo ntikiburiye barongera baracudika. Ntabwo biba byoroshye kongera gukundana nyuma yo gushwana. Ariko iyo abakunda biyemeje guhana amahirwe yo kongera gukundana biba byiza kurushaho kuko baba baziranye bihagije. Mbese buri wese aba azi buri Nguni z’ubuzima bwa mugenzi we. Mu 2021 aba bombi bari aho badafite abakunzi. Affleck yari yaratandukanye n’umukinnyi wa filimi witwa Anna De Armas. Na Lopez yari yaratandukanye na Alex Rodriguez. Bihuje gutyo kuko bari bahuje ibihe bitagira urukundo. Bagombaga guhozanya amarira no gusubira muri bya bihe byo mu myaka 20 ishize ubwo bari bakiri bato mu myaka. Bashyingirwanye ku itariki 16 Nyakanga uyu mwaka. Ibirori byo kwambikana impeta byabereye i Las Vegas.

Imibare n’ibimenyetso bivuga iki?

Ijanisha rya 70.8 bahoze bakundana bagashwana ntabwo bongera gusubirana. Magingo aya 14% nibo baserera bakongera kwiyunga bakabana nyuma bakongera bagatandukana burundu. Nyamara 15% bo bariyunga bakabana ubuziraherezo bagatandukanywa n’urupfu. Iyi mibare yakozwe na Insider Magazine yakoze inyigo ku bantu 3000 mu 2019. Kuri ubu Jennifer yahise ahindura amazina afata arimo iry’umugabo we. Ni Madamu Jennifer Lynn Affleck nkuko byanditse na Cosmopolitan magazine. Nubundi ariko Billboard magazine yigeze kuvugako mu myaka 20 ishize Jennfier yashatse gufata amazina ya Affleck kuko yaramukundaga cyane.

Jennifer Lopez yatandukanye na Marc Anthony mu 2014

Jennifer Lopez yari afite umugabo witwa Marc Anthony. Kuri ubu uyu mugabo afite imyaka 53. Mu 2012 baratandukanye ariko baje guhabwa gatanya mu kwezi kwa 12 ko mu 2014.

Lopez afite uburambe mu gushakana n’abagabo bagatana

JLO na Alex Rodriguez mu 2017 (Courtsey)

Ntabwo hari amakuru yemeza niba Jennifer Lopez adashobotse mu rukundo cyangwase ahemukirwa. Mu 1997 yashakanye na Ojani Noa. Batandukanye bamaranye umwaka umwe. Hari mu 1998 nibwo buri wese yaciye ukwe n’undi ukwe.

Jennifer Lopez mu 2001 kugeza mu 2003 yashakanye na Cris Judd. Mu 2017 Jennifer Lopez yakundanya na Alex Rodriguez bamaranye imyaka ine bari mu munyenga w’urukundo. Mu 2019 nibwo baje kwiyemeza kubana (engaged). Mu 2021 baje gutandukana buri buri wese yikomereza ubuzima bwe.

Mu 2014 Jennifer Lopez yanditse igitabo yasobanuyemo iby’urukundo rwe na Affleck. Ati:”dutandukana nibwo bwa mbere nari mbabaye birenze ibyo nanyuzemo. Nyuma y’iminsi itatu nibwo Marc yaje mu buzima bwanjye nongera kugira undi mugabo mbikorera.”

Affleck afite abana batatu yabyaranye na Garner. Ku rundi ruhande Jennifer afite impanga yabyaranye na Anthony.

JLO na Ben Affleck bari kurya ubuzima i Paris (Best Image / BACKGRID)

Isomo ku bakundana bagashwana

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo hazima uwatse. Aho yaciye ntihaca urwango kandi amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho. Nta kiza nko gusazana n’uwo mwakundanye mukiri bato. Mbese wa musore, ya nkumi mwasangiye akabisi n’agahiye. Gushwana nibyo bibaho ariko ikibi ni uguha agaciro ibitekerezo biva mu nshuti zawe bikubuza umukunzi wawe. Hari igihe abo wita inshuti zawe baba batifuza kukubona unezerewe kuko bo babuze n’abo baha urukundo. Hari n’abo wita inshuti nyamara bifuza ikibi cyakubaho ngo baze mu ishusho yo kuguhumuriza bahite bagutwara uruhu n’uruhande bizarangire bigambye ko bakwigaruriye uru mu bibazo watewe n’uwo wakunze utaragukundaga batazi ko mwari inshuti. Mu rukundo ni byiza kureba icyo wowe n’uwawe mwifuza kuzageraho n’ahazaza mutegurira abazabakomokaho kurusha kureba ibya hafi birangira mu kanya nk’ako guhumbya. Ikindi niba mugiranye ibibazo umwe natuze ategereze mugenzi we acururuke noneho bicare babiganireho batiteje rubanda doreko iba icanye ku maso ishaka kubataranga hirya no hino.

 Urukundo rurihangana kandi ruruta byose iyo mwembi mukundana bya nyabyo nta buryarya.

Jennifer Lopez yamamaye mu 1995. mu 1999 yashyize hanze umuzingo wa mbere yise"On the 6". JLO atunze miliyoni $400. Ku mwaka nibura yinjiza miliyoni $40. Ben Affleck yamamaye mu 1997 nyuma yo kwandika, akayobora no gukina muri filimi yitwa Good Will Hunting" yari kumwe n'inshuti ye Matt Damon. Iyo uteranyije ubutunzi bwabo usanga bubarirwa muri miliyoni $550.