Abigail Chams umuryango we wamuhaye ubutaka nk'impano ku isabukuru y'amavuko

Abigail Chams umuryango we wamuhaye ubutaka nk'impano ku isabukuru y'amavuko

 May 12, 2025 - 19:20

Mu cyumweru gishize umuhanzikazi wo muri Tanzania Abigail Chams yujuje imyaka 22, aho umuryango we wamuteguriye ibirori bidasanzwe bakamugenera n'impano zitandukanye zirimo ubutaka

Muri ibyo birori, Abigail yakiriye impano y'agaciro yahawe n'ababyeyi be, umurima wa hegitari zisaga ebyiri uherereye mu gace ka Bagamoyo.

Ubwo yari ahagaze arimo gusoma ubutumwa bwari buherekeje iyo mpano, byagaragaraga ko Abigail yakozwe ku mutima cyane n'iyo mpano.

Ibyo birori n'impano umuryango we wamuhaye byagaragarije benshi ko utamushyigikiye muri muzika gusa, ahubwo no mukubaka umusingi w'ubuzima n'ishoramari ry'igihe kizaza. 

Bagamoyo, ni kamwe mu turere dufite amateka akomeye n'iterambere rikomeye muri Tanzania, bivuze ko ari ahantu heza ho kugura umutungo utimukanwa nk'ubutaka.

Abigail Chams umuryango we wamuhaye ubutaka nk'impano ku isabukuru ye y'amavuko 

Abigail yakozwe ko mutima n'iyo mpano yahawe