Mu kiganiro Weasel aherutse kugirana n'itangazamakuru, yasabye uyu muhungu wa Jose Chameleone ko yahagarika ibikorwa arimo byo gusebya Se avuga ko ari umuntu wananiranye kuva kera anywa ibiyobyabwenge.
Weasel yamusabye ko yakagombye kwibuka ndetse agaha agaciro kuba uwo ari gusebya ko yabaswe n'ibiyobyabwenge, ko ari we wamurihiriaye amashusho ndetse akajya no kumutuza muri Amerika.
Mu gusubiza Weasel, Abba Marcus yamukuriye inzira ku murima ko adakwiye kwitwaza ko yamurihiriye amashuri, ku buryo yareka kuvuga ibitagenda neza.
Abba yavuze ko Se adakwiye gushimirwa kuba yaramurihiriye amashuri kuko byari inshingano ze, ndetse ntiyigeze amusaba kumubyara.
Ati "Chameleone ntakwiye gushimirwa kunyishyurira ishuri. Byari inshingano ze, kandi ntabwo twigeze tumusaba kutubyara."
