Abarusiya nta Pasika batanze ku banya-Ukraine barimo bavuma Elon Musk

Abarusiya nta Pasika batanze ku banya-Ukraine barimo bavuma Elon Musk

 Mar 31, 2024 - 16:15

U Burusiya bwongeye kugaba igitero gikomeye muri Ukraine imigi myinshi ishyirwa mu icuraburindi, mu gihe Abanya-Ukraine bongeye kuvumira ku gahera umuherwe Elon Musk wabaciye intege mu ntambara bahanganyemo n'u Burusiya.

Mu gihe Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yarimo yifurize abanyagihugu Pasika nziza no kudacika intege mu ntambara banganyemo n'u Burusiya, wagira ngo yarimo abahamagara kuko bahise bagaba igitero simusiga ku ngomero z'amashanyarazi.

Mu mugi wa Lviv na Odessa, niho Abarusiya barashe izi ngomero,  ku buryo ingo 170,000 zahise zibura umuriro. Ukraine yavuze ko yahanuye misile icyenda za crusise muri 14 zarashwe n'u Burusiya,  mu gihe dorone icyenda muri 11 nazo zari zagabye ibitero zahanuwe.

Ku ruhande rw'u Burusiya, bigambye gusubiza inyuma ibitero bigera ku icyenda bya Ukraine yakoze mu mugi baheruka kwirukanamo ingabo zabo wa Avdiivka, aho bemeza ko abasirikare 300 ba Ukraine bishwe ndetse n'imodoka ebyiri z'intambara zirangizwa.

Abanya-Ukraine bamaganaga Elon Musk Abarusiya bagaba ibitero simusiga kuri Ukraine 

Ni mu gihe Minisiteri y'Ingabo mu Burusiya itangaza ko guhera intambara yatangira, basenye ibikoresho bya Ukraine birimo indege z'intambara zigera kuri 580, kajugujugu 270, dorone 17,951, intwaro zirinda ikirere 492, imodoka z'intambara 15,650, imbunda za muzinga 8, 594 ndetse n'izindi ntwaro zo mu bwoko bwinshi.

Hagati aho, Abanya-Ukraine bari kwamagana Elon Musk wongeye gutangaza ko Ukraine nta mahirwe afite yo gutsinda intambara, ko ahubwo u Burusiya bazakomeza gufata ibindi bice by'Igihugu, ibyatumye yamaganwa cyane muri Ukraine.

Icyakora, yatangaje ko u Burusiya nabwo butafata Ukraine yose, kuko ngo Abanya-Ukraine bakomeza kwihagararaho. Musk yaherukaga nanone gutangaza ko Crimea ari intara y'u Burusiya bityo ko Ukraine yayikura mu Ntara zayo niba ishaka amahoro ibyateje impagarara icyo gihe.