Nubwo iki gitaramo cyabereye muri Kaminuza ndetse cyikitabirwa, gusa abanyeshuri bakitabiriye ni bake cyane kuko umubare munini wari uw’abaturage baturutse hanze ya Kaminuza mu bice bitandukanye by’Akarere ka Huye n’utundi Turere bihana imbibi.
Nubwo bamwe mu banyeshuri bavuga ko impamvu batagiyeyo ari uko batiyumvamo injyana gakondo, ariko kandi hari abavuga ko byatewe n’ubushobozi buke bafite, dore ko umunyeshuri yari yemerewe kwinjira yishyuye amafaranga 2000 Rwf.
Icyakora ku rundi ruhande, ababashije kwitabira iki gitaramo barimo abaturutse hanze bahamya ko batashye bishimiye uburyo Inyamibwa zabataramiye ndetse bahamya ko bari bazikumbuye cyane.
Ibi bijya gusa n’ibyabaye kuri Davis D na B-Threy ubwo bari bafite igitaramo tariki 03 Ukuboza 2023 cyagombaga kubera muri Main Auditorium, ariko bikarangira batageze ku rubyiniro bitewe no kubura abantu.
Ubu bwitabire buke bukomeje kuranga abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda by'umwihariko mu bitaramo bisaba kwishyura, ni imwe mu mpamvu itera ubwoba abajyaga bategurira ibitaramo muri Main Auditorium, aho usanga baba bafite amakenga ko bashobora guhomba.
Inyamibwa zongeye gutaramira mu Karere ka Huye nyuma y'imyaka umunani bahavuye
Itorero Inyamibwa banyuze abitabiriye igitaramo 'Inka'

Ubwo Davis D na B-Threy bari bagiye gutaramira i Huye bahavuye babuze abantu
