Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo She-Amavubi yari yakiriye ikipe y'igihugu ya Ghana y'abagore kuri Kigali Pele Stadium, mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.
Ni umukino warangiye u Rwanda rwandagajwe bikomeye kuko rwatsindiwe ibitego birindwi ku busa mu rugo, umukino wo kwishyura ukaba uzabera muri Ghana ku wa Kabiri w'icyumweru gitaha.
Nyuma y'uyu mukino umutoza wa She-Amavubi Nyinawumuntu Grace yaganiriye n'itangazamakuru avuga uko yabonye uyu mukino, ndetse n'aho byapfiriye ngo u Rwanda runyagirwe gutya.
Ati:"Ibitego birindwi ni ibitego byinshi, ntabwo twateganyaya ko badutsinda ibitego byinshi gutya, ariko mu kuri k'umupira ikipe nka Ghana ikipe itajya isiba igikombe cy'isi usibye wenda uyu mwaka itagiyeyo, ikipe itajya isiba mu gikombe cya Africa, ni ikipe ikomeye, ngewe nk'umutoza naje nzi ko ari ikipe ikomeye.
"Gahunda yari iyo kubabuza gukina, rero abakinnyi bacu iyo urebye umuvuduko ikipe yari ifite, bananiwe gukurikiza ibyo nari nababwiye. Rero nanone mwabonye ko ikipe ya Ghana ntabwo yakoresheje imbaraga nyinshi ahubwo bakinishije mu mutwe. Biriya rero ntabwo aro ibintu bigira mu ikipe y'igihugu ahubwo ni ibintu umukinnyi aba yarize kugira ngo abashe kugera hariya."
Umutoza Nyinawumuntu Grace yakomeje avuga ko abakinnyi b'u Rwanda bagize ubwoba bwinshi hakiri kare cyane umukino utaratangira, kuko ngo babonaga abakinnyi ba Ghana bameze nk'abagabo.
Ati:"Mwabonye ko bafite ba bakobwa tujya tuvuga ko bashobora kuba bafite imisemburo y'abagabo, mwabonye ko ni abakobwa benda kumera nk'abagabo. Urebye ibitego bibiri bya mbere badutsinze babidutsinze kubera ubwoba. No mu kwishyushya abatoza bavuye kubakoresha bambwiye ko abana bagize ubwoba cyane, mu rwambariro ngerageza kubaturisha ariko bakigera mu kibuga nk'ibitego bibiri badutsinze byari iby'ubwoba."
Nyinawumuntu yakomeje abazwa niba kujya gukina umukino wo kwishyura muri Ghana ari kurangiza umuhango, we avuga ko atari uko bomeze kuko aruko batsindwa ibindi nk'ibyo batsinzwe cyangwa binabiruta, ahubwo avuga ko bazagerageza kwitwara neza kurusha uko bitwaye uyu munsi.
Nyinawumuntu avuga ko abakinnyi be babanje gutsindwa n'ubwoba
Babonaga abakinnyi ba Ghana bameze nk'abagabo
Nyinawumuntu yavuze ko muri Ghana She-Amavubi izitwara neza kurenza uyu munsi
