Abantu batekereza ko mba muri Iluminati -Tyla

Abantu batekereza ko mba muri Iluminati -Tyla

 May 3, 2024 - 14:43

Umuhanzikazi Tyla ukomeje kwigarurira abakunzi benshi ku isi, avuga ko kubera ukuntu yamenyekanye byihuse, bituma abantu batekereza ko abarizwa mu muryango wa Iluminati nyamara we avuga ko Imana ari yo ibiri inyuma byose.

Tyla ni umwe mu bahanzikazi bakomeje guhesha ishema umuziki Nyafurika ku isi nyuma yo kwegukana igihembo gikomeye ku isi cya Grammy ku myaka micye ugereranyije n’abandi. Kuva icyo gihe amarembo ye mu muziki yatangiye kugenda afunguka ahantu hose ndetse atangira kwigarurira imitima ya benshi ku Isi.

Tyla avuga ko kuva yatangira kwamamara mu buryo bwihuse, byatumye abantu batangira kuvuga ko ibi byose ari kubigeraho kuko yinjiye mu muryango wa Illuminati.

Uyu muhazikazi we avuga ko ubwo atari bwo buryo bwonyine bushoboka kuko Imana ari yo iri inyuma y’ibyo amaze kugeraho.

Yagize ati:"Abantu batekereza ko ndi muri illuminati? Ndabizi ko abantu bamwe na bamwe batekereza ko ari bwo buryo bwonyine  ariko mu by’ukuri siko bimeze. Imana ni yo ibirimo byose kandi birakora."

Tyla ukomoka mu gihugu cya South Africa, yatangiye kwamamara ku isi nyuma yo kwegukana Grammy award ku nshuro ya 66, abifashijwemo n’indirmbo ye ‘Water’ yabaye ikimenyabose.

Tyla yavuze ko atabarizwa muri Iluminati, ahubwo byose ari Imana ibiri inyuma