Abafana ba Chelsea batewe ibyuma i Naples mbere y’umukino wa Champions League

Abafana ba Chelsea batewe ibyuma i Naples mbere y’umukino wa Champions League

 Jan 28, 2026 - 17:59

Abafana babiri ba Chelsea batewe ibyuma mu mujyi wa Naples wo mu Butaliyani mu ijoro ryo ku wa Kabiri, nyuma yo gukurikiranwa n’abafana b’inkazi (ultras) ba Napoli bagera kuri 25, mu gihe Chelsea yiteguraga gukina na Napoli mu mukino wa UEFA Champions League kuri uyu mugoroba.

Abatangabuhamya bavuze ko abo bafana batewe ubwo bari bagiye mu kabari, maze bakibasirwa n’abantu bitwaje ibyuma. Bombi bajyanywe kwa muganga, bavurirwa ibikomere bidateje akaga ku buzima bwabo, aho umwe muri bo yasangije ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’ukuboko kwe kuzuyemo amaraso.

Umwe mu bafana ba Chelsea yavuze ko we n’abandi batanu bari mu kabari k’Abanya-Irlande batewe ibyuma “kubera kuvuga Icyongereza”, ariko ntibiramenyekana neza niba ibyo byabaye bifitanye isano n’iki gitero nyirizina yagize ati: 

“Mana yanjye, byari biteye ubwoba cyane. Twari turi kugenda tujya mu kandi kabari, maze ultras ba Napoli bagera kuri 25 bitwaje ibyuma baratwirukankana, batera umwe muri bagenzi banjye icyuma. Abantu bavuga ko twikururiye ikibazo, nyamara twari turi kugenda gusa. Ndishimye ko nta wagize ikibazo gikomeye ku buzima.” Yongeyeho ko nubwo yamaze gusohoka mu bitaro agihungabanye.

Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani La Repubblica cyatangaje ko umwe mu bafana yatewe icyuma mu kibuno, ariko yaje gusohoka mu bitaro bya Vecchio Pellegrini Hospital atarembye cyane.

Napoli ifite amateka mabi yo kwibasira abafana b’amakipe asura uwo mujyi. Nko muri 2023, abafana b’Ubwongereza babarirwa mu magana bafungiwe mu modoka mbere y’umukino wo gushaka itike ya Euro 2024 bahuriyemo n’Ubutaliyani, kubera amakuru yizewe y’uko ultras ba Napoli bari babateganyijeho ibitero.

Icyumweru cyari cyabanjebanje, umukino w’agishuti wari wahuje abafana b’ibihugu byombi warahagaritswe nyuma y’imeri y’iterabwoba yavugaga ko ultras 60 ba Napoli “bari kuza kubagirira nabi”.

Chelsea yasabye abafana bayo bose bagiye kureba uyu umukino kwitwararika cyane. Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambagaz’iyi kipe ryagize riti: 

“Ikipe izi ibyabaye ku wa Kabiri nijoro i Naples. Abafana babiri bari kwitabwaho kwa muganga, bafite ibikomere bidateje akaga. Tuributsa abafana bose kwitwararika cyane cyane  abari muri uwo mujyi ndetse banakurikize amabwiriza bahawe mbere y’uyu mukino.”

Polisi yo muri Naples n’ikipe ya Napoli ntacyo iratangaza ku byabaye. Abafana 2,500 ba Chelsea bahawe amatike yo kureba uyu mukino kuri stade Diego Armando Maradona,  baraza guhabwa imodoka zibaherekeza n’uburinzi bukomeye.

Mu bihe byashize, ultras ba Napoli bagiranye imirwano n’abafana ba Sporting Lisbon mbere y’umukino wa Champions League, hanabayeho kandi imvururu zikomeye mu mukino bahuyemo na Eintracht Frankfurt mu 2023, aho abantu umunani batawe muri yombi, imodoka za polisi zigatwikwa, ndetse abapolisi babiri bagakomereka.

Chelsea kuri ubu iri ku mwanya wa nyuma wemeza itike ya 1/8 cya Champions League. Gutsinda Napoli byayihesha guhita ikomeza, mu gihe kunganya cyangwa gutsindwa byayishyira mu mikino ya kamarampaka.

Napoli yo ifite amanota atanu inyuma ya Chelsea, iri ku mwanya wa 25, kandi ikeneye gutsinda kugira ngo igire amahirwe yo gukomeza.

Umwanditsi:  NIYOMUKIZA Gratien