Cuban Link yahishyuye ko 50 Cent yakomeje kwitwara mu buryo butamushimishije kugeza aho yamusabye gutandukana nyuma y’uko amusabye amadorari agera ku bihumbi 10, ni ukuvuga arenga miliyoni 15 mu manyarwanda.
Uyu mukobwa yavuze ko icyo gikorwa cyahise gihindura icyerekezo cy’urukundo rwabo rugasenyuka ako kanya.
Mu butumwa bwe, Cuban Link yavuze ko nubwo yari mu rukundo n’uyu muraperi ukunzwe cyane, nta na rimwe yigeze amuha ayo mafaranga, ndetse n’impano yonyine yamuhaye mu gihe bari bakundana ari wig itari ifite n’agaciro ka amadorari 100, kandi akaza no kumusaba kuyimusubiza ubwo batandukanaga.
Ibyo byatangajwe na Cuban Link byakomeje gutuma abakurikiranira hafi ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga batanga ibitekerezo bitandukanye, bamwe bibaza uko 50 Cent ashobora kwitwara kuri aya makuru mashya asohotse.
50 Cent yibasiwe n'uwahoze ari umukunzi we

