Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, 50 Cent yavuze ku bijyanye n’ubuseribateri bwe, avuga ko yakoze amakosa menshi ariko akaba atarigeze akora ikosa ryo gushaka.
50 yabivuze ubwo yari mu kiganiro na ‘The Late Show With’ nyuma yo kubazwa ikibazo n’umwanditsi Stephen Colbert niba yarigeze gushaka, maze asubiza ko atazakora iryo kosa kuko yumva ko kurongora ari ikosa rikomeye.
50 Cent yatangaje ko ibyo gushaka atabyiyumvamo
50 Cent yagize ati:“Oya, oya. Mfite umutekano, ntabwo ndi imbohe ndishimye, ubu umuhungu wanjye aranezerewe, nakoze amakosa menshi, ariko ntabwo nakora ikosa ryo gushaka.
Usibye kuri ibyo, yavuze ko kuri ubu ari ingaragu kandi ko yabigezeho mu kwirinda ko yifuza cyangwa ngo akurikirane umugore uwo ari we wese, bityo kugeza ubu yifuza kubaho atarigeze ashyingirwa.
Muri Mutarama uyu mwaka, 50 Cent yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram, intego ze afite muri uyu mwaka, imwe muri izo ntego harimo no kidashaka umugore.
50 Cent yatangaje ko anyuzwe n'abana yabyaye ariko ko ntagahunda yo gushaka afite
50 Cent yagiye mu rukundo n’abagore bazwi nk’umuhanzi Ciara hamwe n’umunyarwenya witwa Handler ariko aherutse no kuvugwa mu rukundo n’umunyamideli Jamira Haines, nubwo bitazwi niba bakiri kumwe.
Icyakora, afite umwana w’umuhungu witwa Marquise Jackson, yabyaranye n’undi mugore witwa Shaniqua Tompkins n’undi witwa Sire Jackson yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we witwa Daphne Joy.
