50 Cent yahishuye impamvu atigeze agira manager mu muziki

50 Cent yahishuye impamvu atigeze agira manager mu muziki

 Sep 3, 2024 - 13:55

Umuraperi 50 Cent yatangaje ko kugira manager ari ukwigora cyane ko we abona ko ntacyo bafasha abahanzi uretse kubanyunyuza imitsi.

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika 50 Cent, yatangaje impamvu atigeze agira umuntu umuhagararira mu muziki (Manager) , avuga ko ari byiza guha abanyamategeko amafaranga menshi kuruta gutanga amafaranga ye yo kwishyura manager.

Yagize ati:“Nta manager mfite, mbona kenshi abahanzi basesa amasezerano n’ababahagarariye (managers) babo, umuyobozi ntacyo amarira umuhanzi, nibyiza ndamutse nishyuye abanyamategeko bakampagararira”.

Icyakora, avuga ko yahisemo gucunga byose ubwe kugira ngo yirinde kugabanyirizwa ijanisha abayobozi( managers) bakunze gufata ku muhanzi bayobora.

Uretse ibyo, yatangaje ko yagiye yishyura abamwunganira kuva yatangira umuziki avuga ko akoresha amadolari arenga miliyoni 24 ahwanye na miliyari 30 mu manyarwanda mu bibazo y’amategeko bwite ndetse no mu muziki, bityo ko nta manager akeneye.