Umuhanzi wo muri Tanzania, Zuchu ni we muhanzi ufite indirimbo yumviswe kurusha izindi muri Zimbabwe.
Binyuze ku rubuga rwa iCharts, rwakozwe urutonde rw'indirimbo zumviswe cyane ku rubuga rwa iTunes, aho umuhanzi Zuchu yagaragaye ku mwanya wa mbere binyuze mu ndirimbo ye yitwa ‘Kwikwi’ yasohoye mu myaka ibiri ishize.
Iterambere rya Zuchu mu muziki rikomeje kugaragarira buri wese
Abandi bahanzi indirimbo zabo zinjiye kuri uru rutonde barimo Kendrick Lamar, Dr. Dre, Tyler ICU, Kari Jobe n'abandi.
Kugeza ubu, indirimbo Kwikwi imaze kurebwa na miliyoni zirenga 63 kuri YouTube.
