Ykee Benda yavuze urwo akunda U Rwanda

Ykee Benda yavuze urwo akunda U Rwanda

 May 25, 2024 - 13:35

Umuhanzi Wycliff Tugume uzwi nka Ykee Benda yahishuye urwo akunda U Rwanda n’abanyarwanda muri rusange, avuga ko naho ari mu rugo kuko hari byinshi u Rwanda runyuramo na we bikamugiraho ingaruka ku mutima.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Yago Pon Dat uherutse gufungura ikicaro gishya cya shene ye ya Youtube ya ‘Yago Tv Show’ muri Uganda, Ykee Benda yongeye kugaragaza urwo akunda u Rwanda n’Abanyarwanda, ahamya ko naho ari mu rugo kuko burya n’iyo u Rwanda ruri kunyura mu buribwe na we biba ari uko.

Yavuze ko inkuru ze azisangiye n’abagande ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuko naho ahafata nko mu rugo ndetse iyo aje mu Rwanda aza yisanga.

Akomeza avuga ko iyo U Rwanda ruri kunyura mu bubabare na we ababara, iyo U Rwanda ruri kuva amaraso na we aba ari kuyava, baba bari kwishima na we bikaba uko kandi akumva umutima we wishimye.

Yagize ati “Iyo U Rwanda ruri kunyura mu bubare nange mba ndi kubabara, iyo U Rwanda ruri kwishima nange ndishima umutima wange ukanezerwa, iyo U Rwanda ruri kuva amaraso nange mba ndi kuyava. Mu ndiba y’umutima wange…ni mu rugo.”

Yago uri kubarizwa mu gihugu cya Uganda yagiye muri gahunda zo gufungura iri shami rishya rya shene ye ariko kandi afite na gahunda yo kurangiza indirimbo yakoranye na Ykee Benda izajya hanze mu minsi iri imbere, ndetse no kurangiza indi mishinga y’indirimbo afitanye na Pallaso.

Si ubwa mbere Ykee Benda agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi Nyarwanda, kuko amaze gukorana n’abarimo Butera Knowless, Urban Boys, Marina na Uncle Austin.

Ykee Benda yavuze ko akunda U Rwanda n'umutima we kuko ahafata nko mu rugo