Yaretse gutwara imodoka ye ya miliyoni zirenga 262 kubera inyoni yari yayaritseho
Rudahara Avithe
Feb 12, 2025 - 22:34
Umwuzukuru w'umwami wa Dubai, Sheikh Hamdan Bin Mohammed Bin Rashid Al Maktoum, yigaruriye imitima ya benshi ndetse arashimagizwa nyuma yo y'uko byamenyekanye ko muri 2020 guhagarika gukoresha imodoka ye ya Mercedes-AMG G63 kubera inyoni yari yayaritseho.
Biravugwa ko Hamdan yahagaritse gutwara kugira ngo areke inyoni yubakaga icyari ku nzira yayo ikiri nto, mu gihe yabuzaga abakozi bo mu rugo kwegera imodoka kugira ngo birinde guhungabanya inyoni.
Usibye ibyo, kugira ngo agaragaze ko ashimangiye, yahisemo kuzinga kaseti itukura kandi yera ku modoka ye agamije kuburira abandi bantu baza iwe.