Yago abayeho ate i Bugande ?

Yago abayeho ate i Bugande ?

 Dec 16, 2024 - 15:40

Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Yago Pon Dat yavuze uko abayeho muri Uganda nyuma yo kuva mu Rwanda, anyomoza abavuga ko aba mu bindi bihugu bitari Uganda, ndetse ahishura ko aheruka mu Rwanda.

Nyarwaya Innocent uzwi mu myidagaduro y'u Rwanda nka Yago Pon Dat aratangaza ko ubu amashimwe ari yo kuri we nyuma yo gusohoka mu bibazo yari arimo ubwo yavaga mu Rwanda, none ubu akaba yishimye.

Mu kiganiro yagiranye na Igihe, yavuze ko magingo aya ari muri Uganda kandi abayeho neza kuko ibintu byose by'ingenzi abifite.

Ati "Yago afite byose muri Uganda. Afite mudasobwa, interineti, kamera, mikoro n'ibindi byose byatuma akora akazi ke neza. Njya muri studio nkakora indirimbo. Muri rusange meze neza."

Yahimnagiye ko magingo aya yishimye kandi guhera kera yahoze yifuza kugira amahoro yo mu mutima, kandi ubu akaba ayafite.

Abajijwe niba atajya akumbura u Rwanda, yavuze ko arukumbura buri gihe, gusa ko ahaheruka mu minsi ishize.

Yanyomoje amakuru avuga ko aba muri Canada, Rwempasha muri Nyagatare n'ahandi henshi bavuga, ahamya ko ibyo ari ibinyoma.

Yashimangiye ko azagaruka mu Rwanda yaba aje kuhakorera cyangwa se aje no gusura inshuti n'umuryango we.

Yago Pon Dat mu mpeshyi uyu mwaka nibwo yavuye mu Rwanda nyuma kuvuga ko hari abantu batamwifurizaga ibyiza bashakaga kumugirira nabi.