World Cup 2022:Ubudage bwakuye inota kuri Espagne bwigarurira ikizere

World Cup 2022:Ubudage bwakuye inota kuri Espagne bwigarurira ikizere

 Nov 27, 2022 - 18:02

Ikipe y'igihugu y'Ubudage yabashije gukura inota rimwe kuri Espagne bituma yigarurira ikizere cyo kugera muri kimwe cya munani cy'Igikombe cy'isi.

Uyu mukino wari utegerejwe n'abakunzi ba ruhago ku isi batari bake watangiye ku isaha ya saa 21:00 kuri sitade ya Al Bayt isanzwe yakira abantu 68,895, aho wasifuwe n'umuhorandi Danny Makkelie.

Ikipe y'igihugu y'Ubudage yatsinzwe umukino ubanza yagombaga gutsinda uyu mukino bitaba ibyo igatera intabwe imwe isezererwa, naho Espagne yo yashakaga kuzuza amanota atandatu igahita ibona itike ya kimwe cya munani.

Ikipe ya Espagne yihariye igice cya mbere yima umupira abadage ariko bakayibuza gushota mu izamu cyane babinyujije mu bakinnyi bugariraga hamwe, abadage bagakoresha imipira mike babonaga bihuta imbere y'izamu rya Unai Simon.

Ubudage bwabonye igitego ku munota wa 40 cyatsinzwe na Antonio Rudiger ku mupira wari uhinduwe na Joshua Kimmich, ariko abasifuzi barebye neza basanga habayemo kurarira igitego kirangwa.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse gahunda ikiri yayindi abanya-Espagne bakomeza kwataka ariko kubona inshundura zari zirinzwe na Manuel Neuer bikanga.

Ku munota wa 54 nibwo umutoza wa Espagne Luis Enrique yakoze impinduka akuramo Ferran Torres azana rutahizamu Alvaro Morata, umusore utatinze gukora ikimuzanye mu kibuga kuko yatsindiye Eapagne igitego ku munota wa 62 ku mupira yahawe na Jordi Alba.

Nyuma y'iki gitego abadage bahise batangira kuva inyuma bajya gushaka igitego kuko cyari kibashyize mu muryango usohoka mu irushanwa, ariko Espagne nayo yari ibonye uko itangira gusatira izamu mu gihe abadage batangiye kuva inyuma.

Nyuma y'igihe rwabuze gica nibwo umudage Niclas Fullkrug wari winjiye mu kibuga asimbuye Thomas Muller ku munota wa 70, ku munota wa 83 yatsinze igitego cyo kwishyura ku mupira yahawe na Jamal Musiala.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe bituma Ubudage bwongera kugira ikizere cyo kugera muri kimwe cya munani kuko isabwa gutsinda Costa Rica mu mukino wa nyuma mu itsinda.

Espagne yo iyoboye itsinda ifite amanota ane, Ubuyapani bukagira atatu na Costa Rica ifite amanota atatu mu gihe Ubudage bufite inota rimwe.

Byari bikomeye hagati ya Espagne n'Ubudage