Wizkid yashyize abafana mu rujijo nyuma yo gusubika ibitaramo bye mu buryo butunguranye

Wizkid yashyize abafana mu rujijo nyuma yo gusubika ibitaramo bye mu buryo butunguranye

 May 8, 2025 - 14:35

Umuhanzi wo muri Nigeria, Wizkid akomeje gutuma abafana bibaza byishi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'uko mu buryo butunguranye yasubitse ibitaramo bine yari afite muri Amerika.

Wizkid ntabwo agikoze ibitaramo bye byari bitegerejwe na benshi muri Amerika nk'uko yari yabiteguye, nyuma y'uko bimwe mu bitaramo bya tour ye yise Morayo byari kuzabera mu mijyi ikomeye muri Amerika yamaze kubihagarika.

Ubusanzwe byari biteganijwe ko Wizkid yagombaga gutaramira mu bice bitandukanye by'isi birimo no mu mijyi itandukanye muri Amerika, aho abafana bari bamwiteguye nyuma yo guhagarika ibitaramo bye bwa mbere muri 2023 kubera urupfu rwa nyina.

Ibitaramo byahagaritswe birimo:

Icyo yari afite tariki 5 Kamena muri Atlanta, icyo yari afite tariki 7 Kamena muri New York, ndetse n'icya tariki 19 Kamena muri Houston, ahitwa Toyota Centre.

Gusubika ibyo bitaramo byashyize benshi mu gihirahiro bitewe n'uko mu kubyamamazw muri Werurwe Wizkid yari yavuze ko amatike arimo kugurwa ku bwinshi.

Wizkid yasubitse ibitaramo bine yari afite muri Amerika 

Ni mu gihe kandi Wizkid n'abamuhagarariye bataratangaza impamvu ibyihishe inyuma.

Morayo Tour muri Amerika yagombaga kumara iminsi itandatu, igatangira ku ya 5 Kamena muri Atlanta, igakomereza New York, Toronto, Baltimore na Houston mbere yo gusozwa ku ya 22 Kamena muri Los Angeles.

Wizkid ibyo yakoze byantunguye abafana be

Abafana bakomeje kutavuga rumwe ku cyemezo cya Wizkid