Will Smith na Jada Pinkett Smith gutandukana burundu bikomeje kubananira

Will Smith na Jada Pinkett Smith gutandukana burundu bikomeje kubananira

 Feb 8, 2025 - 19:40

Nyuma yo kumara igihe batandukanye bkabihisha rubanda ariko abaknga guhabwa gatanya, amakuru mashya aravuga ko umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi, Will Smith n'uwahoze ari umugore we Jada Pinkett Smith urukundo ari rwose n’ubwo bombi bivugiye ko batandukanye mu 2023.

Nk’uko amakuru y’ikinyamakuru People abitangaza, ngo nubwo batangaje ko batandukanye, ubuzima bwabo n’imibanire yabo birakomeje nka mbere.

Byongeye kandi, nk’uko amakuru akomeza abitangaza, Will watangaje ko agarutse muri muzika, ahugiye mu mirimo ye ya buri munsi yo gukora filime, mu gihe bivugwa ko umugore we Jada afite ikibazo cyo kwiheba.

Tubibutse ko mu Kwakira 2023, muka Will Smith, Jada Smith, yatangaje ko yatandukanye rw’ihishwa n’umugabo we mu myaka umunani yari ishize, gusa avuga ko bombi badafite gahunda yo guhana gatanya.

Will na Jada byaranye abana babiri, Jaden w’imyaka 26 na Willow w’imyaka 24. Uyu muryango uheruka kugaragara bose bari kumwe mu imurikwa rya filime ya Will Smith yitwa 'Bad Boys: Ride or Die', yasohotse muri Gicurasi 2024.