WCB Wasafi yabeshyuje inkuru ya Zuchu yari ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga

WCB Wasafi yabeshyuje inkuru ya Zuchu yari ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga

 Aug 29, 2025 - 11:29

Inzu ifasha abahanzi ya WCB Wasafi, ibarizwamo umuhanzikazi w’icyamamare Zuchu, yabeshyuje inkuru iri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko Zuchu yaba yaravuze ko atazigera akorana n’abahanzi bo muri Kenya.

WCB Wasafi yatangaje ko ayo makuru ari ibihuha bigamije kuyobya abakunzi b’umuziki no guteza amacakubiri hagati y’abahanzi.

Itangazo ryabo rigira riti:“Zuchu yubaha cyane abahanzi bose bo muri Kenya, kandi Kenya imaze igihe ari imwe mu masoko akomeye cyane y’umuziki we. Ashimira urukundo akunda kugaragarizwa n’abafana bo muri Kenya ndetse n’ubufatanye mu bikorwa by’ubuhanzi akorana n’abahanzi bo muri icyo gihugu.”

WCB yakomeje ivuga ko Zuchu nta na rimwe yigeze atangaza amagambo ahabanye n’indangagaciro ze, ndetse ko intego ye ari ugukora umuziki uhuza abantu aho kubatandukanya.

Ibi bibaye mu gihe Zuchu akomeje kwigarurira imitima y’abafana muri Kenya, ikaba n’isoko rikomeye ry’indirimbo ze n’ibitaramo bye, bikamugaragaza nk’umuhanzi ukomeje guhuza akarere ka Afurika y’Iburasirazuba binyuze mu muziki.

Inkuru y'uko Zuchu atazongera gukorana n'abahanzi bo muri Kenya, yari ikomeje gusakara

Zuchu ntabwo yigeze atangaza ko atazongera gukorana n'abahanzi bo muri Kenta