Uzaceceke! Ibintu utagomba kwivugaho

Uzaceceke! Ibintu utagomba kwivugaho

 Feb 17, 2024 - 09:26

Dore ibintu icumi utagomba kubwira umuntu uwo ari we wese niyo yaba ari inshuti yawe magara mu gihe uri kwivugaho.

Imwe mundangagaciro zikomeye umuntu akwiye kugira, ni ukubika 'ibanga'. Abantu bamwe bakunda kumena amabanga babikijwe, bakabikora kugira ngo bashimwe cyangwa se bahabwe ubutunzi. Bigaragazwa ko abantu babangamirwa no kubika ibanga, aho baba bumva bavuze iryo banga ari bwo baba batekanye.

Mu gihe abantu babangamirwa no kubika ibanga, abenshi ubwabo nabo kuryigirira bikunda kubabera ikintu gikomeye. Nyamara rero, bamwe bivugaho ibintu bumva ari ibisanzwe, cyangwa se bagira ngo batinywe, ariko ibi siko biri.

Ku bw'ibyo, dore ibintu utagomba kwivugaho ubibwira umuntu uwo ari we wese niyo yaba ari inshuti yawe:

1. Ntuzavuge intege nke zawe n'ingeso mbi zawe

Buri wese mu Isi agira ingeso zitari nziza agira, kandi rimwe na rimwe kuzigobotora bikaba ingorabahizi. Ukwiye kumenya ko iruhande rwawe hari abantu baba bashaka kumenya intege nke zawe, bagahera aho bagushyira hasi. Ukwiye rero kwitondera ibintu wivugaho cyane uri kuvuga ku ngeso zawe zakunaniye.

2. Ntuzavuge imishinga yawe uteganya

Mu buzima ugirwa inama yo kutagira uwo ubwira imigambi yawe uteganya ku hazaza, kuko akenshi ntawe uba ushishikajwe n'imishinga yawe. Ikindi kandi, ugomba kwibuka ko hari abantu baba bashaka kumenya imigambi yawe kugira ngo bashyire mu nzira zawe birantega. 

Ikindi ugomba kuzirikana, ni uko buri wese ufite ubwenge aba afite imishinga ateganya, bityo rero kuvuga imishinga yawe bigukururira kwangwa ufatwa nk'umwiyemezi.

3. Ntukavuge ibyo wakoze n'ibyo wagezeho

Mu gihe udafite akazi ko kuvuga ibyo wakoze ngo ubihemberwe, ugirwa inama yo kwinumira ku bikorwa byawe wagezeho, kuko ibyo iyo ubikoze, bigaragara nko kwikomanga ku gatuza, bityo bikakuviramo amahari. 

4. Ntukavuge nabi abantu mutagiranye imibanire myiza

Abantu akenshi bakunda kuvuga ku nshuti zabo batandukanye, ugasanga babavuga nabi, nyamara rero ugirwa inama yo kutagaruka ku mubano wagiranye n'inshuti zawe, kuko nta n'itegeko uba ufite ryo kuvuga ku mubano wawe wahashize. Ikindi iyo uvuga inshuti zawe z'ahahise nabi, bituma uwo ubibwira yibaza uko byagenda nawe mutandukanye.

5. Ntukavuge ibintu utunze waguze

Mu bintu twagusanyirije ugomba kwirinda kwitangazaho, kimwe mu bikomeye ni ukwirinda kuvuga ubutunzi bwawe ndetse no kuvuga ibintu waguze n'ibyo utunze. Ibyo utunze, umuntu bishishikaje azabimenya utanabimubwiye, rero mu gihe utabibajijwe uzicecekere, kandi niyo wabibazwa, uzavuge uziga.

Iki cyari igice cya mbere ku bintu twabakusanyirije bigaruka ku bintu ugomba kwirinda kwivugaho. Mu kindi gice tuzareba ibindi bintu bitanu ugomba kwituriza ntuvugeho na rimwe.