Uyu munsi tariki ya 10 Werurwe ni umunsi wahariwe gusinzira muri Amerika

Uyu munsi tariki ya 10 Werurwe ni umunsi wahariwe gusinzira muri Amerika

 Mar 10, 2025 - 17:53

Umunsi wo gusinzira mu gihugu uba muri Amerika, ku munsi ukurikira umunsi wo Kuzigama amanywa(Daylight Saving Time). Buri mwaka, ku Cyumweru cya kabiri muri Werurwe,  abantu bigiza imbere urushinge rw'amasaha yacu imbere ho isaha imwe. Mugukora ibyo, abantu bahomba isaha imwe ya nijoro yo gusinzira.

Umunsi ukurikira aba ari ku wa Mbere, aho amasaha yabo yo gutabaza(alarm) abakangura saa moya za mu gitondo, ariko imibiri yabo yo yibwira ko hakiri saa kumi n'ebyiri.

Ni muri urwo rwego umuntu ashobora kugaruza iyo saha afata ibitotsi bigufi mu minota 15-30 mu rwego kugaruza isaha imwe ataba yabashije. Icyakora muri 1995, NASA yavuze ko iminota 26 aricyo gihe cyiza cyo gusinzira.

Waba rero watsinze isaha yuzuye isaha yo gusinzira cyangwa gutuza kuminota 10 yo gusinzira, menya ko utari wenyine. Kuzigama kumanywa byatwibye iyo saha twese. Umunsi wo gusinzira ku rwego rw'igihugu urahari kugirango ubafashe kugaruka.

William na Camille Anthony bo muri Boston, ni bo bashinze umunsi wo gusinzira ku rwego rw’igihugu mu 1999 kugira ngo bateze imbere ibitotsi n’inyungu zabyo ku mubiri w’umuntu.