Ni nyuma y'uko uyu muhanzi w’Umunyamerika yafatiwe muri hoteri i Manchester mu rukerera rw'ejo ku wa Kane ashinjwa icyaha cyo gukomeretsa umubiri abigambiriye.
Ni muri urwo rwego kandi uyu munsi ku wa Gatanu, yari yitabye urukiko rw'i Manchester, rwaje kwimurira urubanza rwe, ku ya 13 Kamena.
Ibyaha bivugwa mu kirego cye, bivugwa ko byabereye mu kabyiniro i Mayfair, i London, muri Gashyantare 2023.
Ni mu gihe byari biteganyijwe ko uyu muhanzi azakorera ibitaramo mu Bwongereza, aho muri Kamena na Nyakanga yari afite ibitaramo muri Co-op Live i Manchester ndetse na Principality Stadium mu mujyi wa Cardiff.
Chris Brown urukiko rwategetse ko agomba gukomeza gufungwa by'agateganyo
Chris Brown arashijwa icyaha cyo gukomeretsa umubiri yabigambiriye
