R. Kelly, wahanishijwe igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikomeye byo guhohotera abana, yagaragaje ko abacungagereza bo muri gereza ya North Carolina barimo gutegura umugambi wo kumwica. Yavuze ko umwe mu mfungwa urwaye kanseri yijejwe kurekurwa n’abacungagereza, mu gihe yamwica.
Mu nyandiko y’ubusabe bwe bwihutirwa, Kelly yasabye kurengerwa no kuvanwa muri gereza, ariko nyuma yo kubutanga, yajyanywe mu kato (solitary confinement) ndetse ahabwa imiti myinshi, yamuviriyemo no kujyanwa igitaraganya mu bitaro.
Abaganga bo muri Kaminuza ya Duke basanze R. Kelly afite ibibazo bikomeye birimo utubumbe tw’amaraso (blood clots) mu bihaha no mu maguru, ibintu bishobora kumuhitana igihe cyose. Nubwo abaganga bagaragaje ko akeneye kubagwa byihutirwa, ntiyahawe uburenganzira bwo gukorerwa ubwo buvuzi bw’ingenzi.
Icyakora, umucamanza Martha Pacold yavuze ko urukiko rwe rudafite ububasha ku kibazo cya R. Kelly, kuko atari muri zone iri mu rwego rw’ubutegetsi bw’urukiko rwe. Bityo, urukiko rwanze kwakira icyo kirego, ndetse n’urubanza rwari ruteganyijwe ku wa uyu munsi rwateshejwe agaciro.
Avoka wa R. Kelly, Me Beau Brindley, yatangaje ko agiye gutanga ubundi busabe bushingiye ku “bimenyetso bishya” bigamije gusubirwamo no gusibanganya imyanzuro y’ubucamanza yafatiwe Kelly mu rubanza rwabereye i Chicago. Yongeyeho ko ubuzima bw’umukiliya we buri mu kaga isaha n’isaha kuko yimwe ubuvuzi bwihutirwa.”
R. Kelly amaze imyaka isaga ibiri muri gereza, aho akomeje kuvuga ko ubuzima bwe buri mu kangaratete kubera ihohoterwa no kwangirwa ubuvuzi. Ibyo bikomeje guteza impaka hagati y’inzego z’ubutabera n’abamwunganira mu nkiko.
R. Kelly ari muri gereza aho yakatiwe igifungo cy'imyaka 30
R. Kelly aratakamba avuga ko hari abashaka kumwicira muri gereza
