Urugi rwarokoye Rose muri Titanic rwagurishijwe akayabo

Urugi rwarokoye Rose muri Titanic rwagurishijwe akayabo

 Mar 27, 2024 - 19:48

Nyuma y'imyaka 26 igice cy'ubwato cyarokoye Rose muri filime ya Titanic, cyagurishijwe asaga miliyoni 800 mu mafaranga y'uRwanda.

Igice cy’umuryango w’ibiti cyakijije ubuzima bwa Rose muri filime ya Titanic yagurishijwe ku madolari 718,750 hafi miliyoni 80 mu mafaranga y’uRwanda.

Iki gice ngo cyagurishijwe muri Heritage Auction Hollywood icyamunara cy’imyenda n’ibikoresho bitandukanye, aho abagurishaga basobanuye neza ko icyo gice cyakoreshejwe muri iyi filime cyakozwe bagendeye ku bisigazwa byarokowe mu mpanuka ya Titanic mu 1912.

Filime ya Titanic yakinwe mu mwaka wa 1912

Ibindi bicuruzwa byagurishijwe muri iyo cyamunara birimo ikiboko cyo muri filime ya “Indiana Jones and Temple of Doom”, cyagurishijwe amadorari 525,000, ikote rya Spiderman yambarwaga na Toby Maguire yagurishijwe amadorari 125,000, ndetse n’ibindi bintu byinshi bitandukanye.

Filime ya Titanic yasohotse ku mugaragaro ku ya 19 Ukuboza 1997, iyobowe na James Cameron aho yakoresheje ingengo y’imari ya miliyoni 200 z’amadolari, gusa yaje kubasha kugurishwa arenga miliyari 2.264 z’amadolari.