Umwe mu bo P Diddy ashinjwa guhohotera arimo kumusabira kurekurwa

Umwe mu bo P Diddy ashinjwa guhohotera arimo kumusabira kurekurwa

 Aug 4, 2025 - 14:32

Nyuma y'iminsi mike abunganira P Diddy, basabye ko yaba arekuwe by'agateganyo, uwahoze ari umukunzi we Gina Huynh yunze mu rya bo asaba urukiko gufungura uyu muhanzi by'agateganyo n'ubwo na we ari umwe mu bo ashinjwa guhohotera.

Gina Huynh, uzwi mu rubanza rw'umuraperi akaba n’umucuruzi Sean “Diddy” Combs nk’“Uwahohotewe wa 3”, yandikiye umucamanza asaba ko yemererwa kuburana adafunzwe. Mu rwandiko rwe rwashyikirijwe urukiko ku wa 3 Kanama 2025, Gina yavuze ko atabona Diddy nk’umuntu utera umutekano w’umuryango cyangwa sosiyete impungenge, ahubwo amuzi nk’umubyeyi n’umucuruzi ufite impinduka nziza mu mico ye.

Nubwo atigeze atanga ubuhamya bweruye mu rukiko, Gina yasobanuye ko amaze imyaka myinshi amuzi, bakaba barigeze kugirana umubano wihariye. Yavuze ko kuva icyo gihe cyarangira, yabonye impinduka zigaragara ku myitwarire ya Diddy, akamufata nk’umuntu ugerageza gukora ibyiza, wuje urukundo, impuhwe ndetse wita ku nshingano z’umuryango we mu budahemuka.

Mu rwandiko rwe, Gina yasabye urukiko kugira impuhwe no kumuha amahirwe yo kuburana ari hanze, kugira ngo akomeze kwita ku muryango we no ku nshingano z’umuryango mugari. Yashimangiye ko kuba Diddy yakomeza gukora no kuba hafi y’abamukeneye byafasha mu kurinda ihungabana rishobora gutezwa n’uko afungwa mu gihe urubanza rugikomeje.

Iyi baruwa ya Gina Huynh yahise itangira gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, itera impaka n’ibitekerezo bitandukanye. Bamwe bayifashe nk’ikimenyetso cy’uko hari abo byitwa ko bahohotewe bashobora kubona uwabashinjwe mu buryo butandukanye n’uko rubanda babibona. Abandi bo bavuze ko ibi bishobora kugira ingaruka ku mibanire y’abahohotewe n’ubutabera, cyane cyane mu manza zirebana n’ihohoterwa n’akarengane.

Urubanza rwa Sean “Diddy” Combs rukomeje gukurikirwa n’imbaga nyinshi ku isi, ndetse amabaruwa n’ubuhamya bitangwa n’abamumenye bikaba bikomeje kugira uruhare mu buryo bukomeye ku isura y’uru rubanza imbere y’abacamanza n’imbere y’itangazamakuru.

Uwahoze ari umukunzi wa P Diddy arimo kumusabira kurekurwa