Uyu mwana yavutse ku wa Gatandatu ushize, aho ababyeyi be Lindsey na Tim Pierce bavuga ko umuryango n’itorero ryabo banezerewe cyane, bamwe bakabigereranya ibyabaye n’inkuru yo muri filime za siyansi.
Lindsey, nyina w’umwana, yabwiye ikinyamakuru MIT Technology Review ko nubwo kubyara byabaye urugendo rutoroshye, we n’umwana we ubu bameze neza.
Yagize ati:“Ni umwana utuje cyane, kandi twatangajwe n’ubwiza n’agaciro k’iyi mpano Imana yaduhaye".
Izi mbuto(intanga) zatanzwe na Linda Acherd, w’imyaka 62, wari warazibitse nyuma yo kumara imyaka irenga itandatu agerageza gusama inda bikanga, agahitamo gukoresha uburyo bwa IVF. Mu mwaka wa 1994, we n’umugabo we babashije gukora imbuto enye; imwe ivamo umwana w’umukobwa, izindi eshatu zigumishwa mu bubiko.
Nyuma yo gutandukana n’umugabo, Madamu Acherd yahawe uburenganzira bwo kuzigumana, azitaho nubwo kwishyura ububiko byatangiye kumugora bitewe n’ikiguzi cyarenga amadolari 1,000 ku mwaka.
Nyuma yo kugera mu gihe cya menopause, yafashe icyemezo cyo kuzishyira muri gahunda ya Snowflakes, iyoborwa na Nightlight Christian Adoptions, ikazishyira mu kiciro cy’imbuto zimara igihe kirekire zibitswe cyangwa zifite amahirwe make yo kuvamo umwana.
Lindsey na Tim Pierce, bari bamaze imyaka irindwi bagerageza kubona urubyaro, bemeye guhitamo imbuto zose zishoboka. Byabasabye gukora urugendo rw’amasaha atanu bava iwabo muri Ohio bajya ku ivuriro ryo muri Tennessee inshuro eshanu mu byumweru bibiri.
Ku mbuto eshatu zari zisigaye, imwe yari yarahagaritse gukura, ebyiri zisigaye ziterwa mu nda ya Lindsey ku wa 14 Ugushyingo, imwe muri zo ni yo yavuyemo Thaddeus.
Nyuma yo kubona amafoto y’umwana, Madamu Acherd yavuze ko yahise abona ishusho y’umukobwa we akivuka.
Yagize ati:“Nafashe igitabo cy’amafoto yo mu bwana ndagereranya, kandi nta gushidikanya ko ari abavandimwe!"
Ni yo magambo yavuze, yongeraho ko uyu mwana ari inzozi zibaye impamo.”l
