Umusore w’imyaka 23, Jackson Manamela, yakatiwe igifungo cya burundu kubera gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 84, i Pretoria, muri Afurika y’Epfo.
Ku wa Kabiri, tariki ya 21 Kamena 2023, urukiko rw’akarere ka Mahwelereng muri Pretoria, rwakatiye Manamela, nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubujura no gufata ku ngufu.
Ubwo byabaga muri Gicurasi 2022, Manamela n’ubundi yari afungishijwe ijisho azira gutobora inzu agamije kwiba mu rugo rw’uwo mukecuru.
Umuvugizi wa polisi ya Limpopo, Colonel Malesela Ledwaba, yabwiye urukiko ko, Manamela yasanze uyu mukecuru w’imyaka 84 atetse hanze y’akazu ke ku ya 9 Gicurasi 2022 mu mudugudu wa Millennium.
Ledwaba yagize ati: “Mu buryo butunguranye, yateye icyuma mu gahanga uyu mukecuru, akoresheje imikasi ibiri.
Bivugwa ko kandi, Manamela yambuye uyu mukecuru amafaranga 70 akoreshwa iwabo akamwambura n'ikarita ya banki, maze akanamufata ku ngufu mbere yuko acika.
Nyuma yaho, uwahohotewe yarakururutse agera mu rugo rw’umuturanyi abamenyesha ayo makuba, maze abapolisi bahita bahamagazwa.
Ledwaba yagize ati: “Ikirego cy’ubujura no gufata ku ngufu cyahise zigifungurwa kandi ukekwaho icyaha yaje gufatwa nyuma y’iminsi itatu gusa ku ya 12 Gicurasi 2022”.
Ibi birego byombi byahurijwe hamwe kandi ushinjwa ahamwa n’icyaha ku byaha bikurikira:
Icyaha cya 1: ubujura, bihanishwa igifungo cy’imyaka itatu.
Icyaha cya 2: gufata ku ngufu, bihanishwa igifungo cya burundu
Icyaha cya 3: gutobora inzu ugamije kwiba no gukora ubujura, bihanishwa igifungo cy’imyaka 15.
Urukiko rwatangaje ko ibi bihano byose bigomba guhita byubahirizwa
