Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, i Kigali muri Convention Center hateraniye Inama Nkuru y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 19, aho abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari kuganira ku ngingo zinyuranye zo kubaka igihugu. Mu ijambo rya Perezida Kagame, yashimangiye ko Abanyarwanda badakwiye guteta.
Akaba yavuze ko mu gihe abandi bakora amasaha abiri bagashaka ikiruhuko, bishobotse ko wakora amasaha icumi. Ati “Wateta mu biki? Aho abandi bakora amasaha abiri cyangwa atatu bakajya kwiryamira, ushatse wowe wakora icumi.
“Aho abandi bagenda kumaguru basa nk’aho badafite aho bajya, aho bagenda umunsi wose wowe ukwiye kuhagenda amasaha make.”
Perezida Kagame aravuga ko nta munyarwanda ukwiye guteta
Perezida Kagame kandi, yavuze ko abakiri bato kuri ubu bafite uko barezwe mu miryango ndetse n’uko barezwe n’Igihugu muri politiki.
Ati “Byose rero biri kuri bo, imyifatire yabo, imyumvire y’inshingano bafite no kumva ko Igihugu ari bo kireba mu myaka yindi 30 iri imbere yacu, bafite uruhare runini mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda kurusha ndetse uko twebwe twabigenje.”
Umukuru w'Igihugu kandi, yagarutse ku ngingo zinyuranye harimo umutekano w'Igihugu, aho yakomoje ku gihugu cy'u Burundi na DRC aho abakuru b'Ibihugu baho bamaze iminsi bavuga ko bashaka guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda.
Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bateraniye muri Kigali Convention Center
Kuri Perezida Kagame, yahamije ko u Rwanda rwiteguye gusigasira ibyagezweho mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irangiye. Akaba avuga ko izo mvuga zabo zimeze nk'ibitutsi adashobora kuzisubiza, gusa ko igihe kizagera bakamenya amakosa bakoze.
Ati “Ntabwo nigeze nsubiza ibi bitutsi biva mu Burengerazuba no mu Majyepfo, ibyo ntabwo byica. Ariko igihe kizagera bazamenye ko bakoze ikosa rikomeye. Nta muntu dushotora, twakunze no kwanga ko badushotora, n’iyo babikoze turabyirengagiza.
"Ibindi ni amagambo abantu badushyiraho amakosa kuri buri kimwe, batuma twikorera umutwaro wacu n’uw’abandi, tuzi umutwaro wacu, ariko njye gutuma nikorera umutwaro w’abandi, bizaba ikibazo. Ibyo ntibizabaho.”
