Umukundwa Clemence wamamaye nka Cadette mu myidagaduro hano mu Rwanda, yamaze gutangaza ko yishimiye kubona ibyo yahoze yumva ko bitashoboka bibaye ati "Imana irabikoze", ubu butumwa bw'uyu mukobwa bwakurikiwe n'amafoto amwerekana ari imbere y'imodoka nziza cyane.
Cadette n'umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019, nubwo atabashije kwegukana rimwe mu makamba ahatanirwa nyuma yo kuva muri iri rushanwa uyu mukobwa yakoresha neza izina n'urubuga yarakuye muri iri rushanwa.
Bimwe mu bikorwa yagiye agaragaramo, hari ugukora mu mashusho y'indirimbo zimwe za bahanzi nyarwanda nka 'Jowana' ya Confy bigeze no kuvugwa mu rukundo, 'Munda' ya Kevin Kade iri muzikunzwe uyu munsi wa none ni zindi zitandukanye, nyuma yibyo kandi Cadette ifite ibindi bikorwa bitandukanye akora nko Kwamamaza ibigo binyuranye, kwakira bimwe mu byamamare biza i Kigali, nko mu minsi yatambutse ubwo umuhanzi Davido yazaga mu bihembo bya Trace Awards yakiriwe n'uyu mukobwa.
