Ni amashuhso yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho bivugwa ko umukobwa ugaragaramo ari Claudia Sassou wari uri gusambana n’umusore utagaragara isura.
Biravugwa ko aya mashusho yafashwe mu mwaka wa 2017, aho bivugwa ko uwo musore bari baryamanye ari uwo bahoze bakundana ndetse bikaba bikekwa ko ari we waba yayashyize hanze nyuma y’uko hari ibyo batumvikanyeho.
Claudia yahoze afatwa nk’umuntu ukomeye mu bijyanye na politike muri Kongo, gusa nyuma y’uko aya mashusho agiye hanze abantu batangiye kumutera amabuye bamuha inkwenene ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ari igisebo ku muntu nka we wafatwaga nk’umunyacyubahiro, ikirenzeho akaba ari umwana wa Perezida.
Uyu mugore w’imyaka 50 y’amavuko wanabaye Umujyanama mukuru wa Se mu bijyanye n’itumanaho ubwo yari akiri Perezida, ni kenshi yagiye agaragara mu binyamakuru mpuzamahanga agaruka ku makimbirane hagati y’abantu ndetse n’amacenga aba muri politike.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi, uyu mugore yari yongeye kugaruka ku mpapuro z’ibitangazamakuru mpuzamahanga ubwo yashinjwaga n’Ubufaransa kurya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta akajya kugurayo inzu ihenze ihagaze agaciro k’arenga miliyari 4.6 Frw.
Uyu mugore kandi ashinjwa gukoresha nabi umutungo wa Leta, akawusahura kugira ngo abone uko akomeza kubaho neza aho aba mu mahanga.
Kugeza ubu uyu mugore nta kintu aravuga kuri aya mashusho yagiye hanze, ngo avuge niba koko ari aye cyangwa ari abashaka kumuharabika.

