Uyu mukinnyi yakiniraga ikipe ya Cheltenham Town F.C muri shampiyona ifatwa nk'icyiciro cya gatatu (EFL League Two) mu gihugu cy'Ubwongereza.
Mu nshuro 6,397 yateze, inshuro 108 hari mu ikipe ya Exeter hakaba mu mikino yari afitemo uruhare ibyashoboraga gutuma yakwihesha amakarita, guteza penaliti, kwitsinda ibitego ndetse n'ibindi.
Bibarwa ko kandi igihe yinjiraga mu ikipe ya Shrewsbury Town F.C mu mwaka 2001, yateze inshuro 243.
Komisiyo yigenga yatanze icyo gihano yavuze ko ari ikirego gikomeye cyane kandi kirimo ibyaha byo kurenga ku mategeko ya FA yo kutemererwa gukina imikino y’amahirwe ku bakinnyi bose.
Iyi komisiyo yanagaragaje bumwe mu buryo Ryan Bowman yakoreshaga mu guhisha ibimenyetso nko gukoresha konti y'inshuti ze kandi akayahinduranya kenshi, nubwo ibi yabanje kubihakana nyuma akabyemera.
Usibye gukinira Cheltenham Town, Ryan Bowman yakiniye andi makipe atandukanye harimo nka Shrewsbury Town, Exeter City, Motherwell, ndetse n'ayandi cyane ko yakiniye amakipe arenga 12 mu rugendo rwe rwa ruhago.
Ryan Bowman ntiyagize amahirwe yo gukinira amakipe akomeye mu Bwongereza
Muri Premier League hari abandi bakinnyi bari gukurikiranwa
