Umugabo yaciye agahigo ko guhabwa  umuti uhenze kuruta indi yose ku Isi

Umugabo yaciye agahigo ko guhabwa umuti uhenze kuruta indi yose ku Isi

 Jun 19, 2025 - 09:04

Umugabo w'imyaka 44 wari urwaye indwara ya 'hemophilia B' utatangajwe amazina, yabaye umurwayi wa mbere wahawe umuti ufatwa nk'uhenze kuruta indi yose ku isi ufite agaciro ka Million £2.6.

Uyu mugabo yabonye uyu muti witwa 'Hemgenix' abifashijwe na  serivisi y’ubuvuzi rusange yo mu Bwongereza (NHS) nyuma y'igihe kirekire arwaye.

Iyi ndwara ya hemophilia B ni indwara ituma umubiri udashobora gukora protéine ifasha amaraso kuvubura (clotting), bigatuma uwafashwe n’iyo ndwara ashobora kuva amaraso cyane, ndetse akanapfa n’ubwo yaba akomeretse byoroheje.

Abarwayi b'iyi ndwara baba bafite ibyago byo kuva amaraso mu buryo butunguranye (spontaneous bleeding), bishobora no kubaviramo urupfu cyane cyane iyo bibaye mu gice cy’ingenzi cy’umubiri nko mu bwonko cyangwa mu gifu.

Mbere yo kuvumbura uyu muti wa  'Hemgenix', abarwayi ba hemophilia B  basanzwe bafata inshinge buri cyumweru z’irimo ibikomoka kuri protéine kugira ngo bagabanye ibyago byo guhitanwa na yo.

Uyu mugabo wahawe uyu muti uri gufatwa nk'uhenze kuruta indi mu mateka y'Isi, yavuze ko iyi ndwara yari ayimaranye igihe kirekire, cyane ko yamenye ko ayifite ubwo yari afite mezi 18 y'amavuko.

Mu busanzwe abifashisha inshinge mu guhangana n'iyi ndwara bibarwa ko bibatwara asaga Million £8. Ibi ntibirimo ibikoresho by’ubutabazi bwihutirwa cyangwa ibindi bikorwa byo kubaga.

Umuti wa Hemgenix guhera muri 2022  ufatwa nk'uhenze kuruta indi

Abarwaye indwara ya  hemophilia B bifashisha inshinge mu guhangana na yo