Uko Paul Kern yamaze imyaka 40 adatora agatotsi

Uko Paul Kern yamaze imyaka 40 adatora agatotsi

 Oct 7, 2025 - 16:28

Mu gihe bigoye kumara amasaha 24 udasinziriye na rimwe, umusirikare wo mu gihugu cya Hungary witwaga Paul Kern, yamaze imyaka 40 yose ataratora agatotsi n'isegonda rimwe, ibyabereye abaganga iyobera ni uburyo yabagaho muri icyo gihe cyose.

Mu mwaka wa 1915, mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi, habaye inkuru itangaje y’umusirikare witwa Paul Kern, warashwe mu mutwe n’isasu ry’intambara.

Iryo sasu ryamenaguye igice cy’ubwonko bwe bita frontal lobe, ari cyo gikorerwamo ibikorwa bijyanye n’imico, amarangamutima, n’imigendekere myiza cyangwa mibi y’ibitotsi.

Nyuma yo gukira, abaganga batangajwe n’uko Paul yari yatakaje ubushobozi bwo gusinzira burundu. Nta buryo na bumwe bwari bushoboka bwo kumusinziza, ndetse iyo myitwarire yakomeje kugeza apfuye mu mwaka wa 1955, ni ukuvuga ko yamaze imyaka 40 yose atarasinzira na rimwe.

Icyatangaje kurushaho ni uko nubwo atasinziraga, Paul ntiyigeze agaragaza umunaniro, guhagarika ubwenge cyangwa kubura ubushobozi bwo gukora. Yakomeje gukora nk’abandi bantu bose, akorera kompanyi y’ubwishingizi, kandi akubahiriza gahunda ye ya buri munsi.

Paul yari afite ingeso yo kurya kane ku manywa na kane nijoro, kandi rimwe na rimwe yafungaga amaso gusa ngo aruhuke, ariko adasinziriye.

Paul yigeze kuvuga ati:“Kuruhuka utasinziriye ni kimwe mu bintu bigoye kurusha kuba maso igihe cyose.”

Abashakashatsi n’abaganga bamwizeho igihe kirekire, ariko kugeza n’ubu, uburyo ubwonko bwe bwashoboye gukora imyaka myinshi nta bitotsi, buracyari ihurizo rikomeye mu by’ubuvuzi.

Paul Kern yamaze imyaka 40 adasinzira