Uko Ed Sheeran yagobotswe n'indirimbo ze akabona umugore

Uko Ed Sheeran yagobotswe n'indirimbo ze akabona umugore

 Aug 5, 2024 - 08:14

Umuhanzi w'umwongereza Ed Sheeran, avuga ko uretse kuba indirimbo ze zimwinjiriza agafaranga, ariko kandi ni na zo zamufashije kuba yashaka umugore dore ko zimwe yagiye azikora akuye igitekerezo ku mukobwa babaga bakundanye muri icyo gihe.

Kenshi iyo urebye abakundana muri iki gihe yewe no mu gihe cya kera usanga abenshi birangira bishimanye gusa, bamwe bagakomezanya cyangwa bagatandukana ubona ko nta kintu bafite umwe azibukira ku wundi.

Gusa kuri Ed Sheeran we nubwo yakunze ari umuntu utajya mu bakobwa cyane, gusa muri bake bakundanye uretse kumuha ibyishimo no kugirana ibihe byiza, byarangiraga abikuyemo n'izindi nyungu mu mwuga we wo kuririmba.

Ed Sheeran avuga ko umukobwa wese bakundanaga byarangiraga amukuyeho n'igitekerezo cyo gukora indirimbo kandi zigakundwa cyane.

Mu mashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga yongeyeho ko iyo ataza kuba umuhanzi ubu aba akiri ingaragu. Yagize ati "Iyo ntaza kuba umuhanzi, nari kuba nkiri imanzi."

Abakobwa bakundanye akabakuraho igitekerezo cyo gukora indirimbo:

Ed Sheeran bwa mbere yakundanye n'umukobwa w'umu-Scottish bita Nina Nesbitt mu mwaka wa 2012, amukuraho igitekerezo cyo gukora indirimbo yitwa 'Nina and Photograph'.

Nyuma y'imyaka ibiri baje gutandukana, mu 2014 Ed Sheeran yongera gukundana n'uwitwa Athina Andrelos, amubera imbarutso yo gukora indirimbo yitwa 'Thinking Out Loud', gusa nawe baza gutandukana mu 2015.

Muri uwo mwaka wa 2015 yongeye gukundana n'umukobwa wari inshuti ye kuva mu bwana witwa Cherry Seaborn, ari bwo yahise ashyira hanze indirimbo yakunzwe cyane yitwa 'Perfect'

Mu 2018, Ed Sheeran yaje kumwambika impeta y'urukundo, muri 2019 baza gushyingiranwa, kuri ubu bakaba bafitanye abana babiri.