Uko byagenze kugira ngo Bruce Melodie asubiranemo indirimbo na Real Roddy

Uko byagenze kugira ngo Bruce Melodie asubiranemo indirimbo na Real Roddy

 Aug 26, 2025 - 17:06

Umuhanzi Real Roddy yahishuye ko Producer Loader ari we wamuhamagaye amusaba niba byashoboka ko basubiramo indirimbo ye 'Nisindiye', kuko Bruce Melodie yashakaga kuririmbamo.

Aganira na B&B FM, yavuze ko akibyumva atigeze azuyaza cyangwa se ngo agorane, ahubwo yahise afatirana amahirwe hakiri kare, barayikora bayita "Kuba nisindiye".

Uretse kuba hari icyo byongereye ku izina rye, Roddy avuga ko hari n'amafaranga bamwishyuye.

Avuga ko bahisemo kuyishyira kuri channel ya Bruce Melodie kuko ari we ufite imbuga zikomeye, gusa ngo bumvikanye ko bazajya bagabana ibyo indirimbo yinjije ku mbuga zicuruza umuziki.

Real Roddy yasobanuye uko yisanze yasubiranyemo indirimbo na Bruce Melodie