Ubushakashatsi: Bifatwa nk’ubujajwa ariko abagore bafashwa cyane no kuganira kuri bagenzi babo

Ubushakashatsi: Bifatwa nk’ubujajwa ariko abagore bafashwa cyane no kuganira kuri bagenzi babo

 Jul 30, 2025 - 13:17

Ahantu henshi ku isi babifata nk’ubujajwa, ariko ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu mibanire y’abantu, barimo Prof. Robin Dunbar wo muri Kaminuza ya Oxford, bwerekanye ko kuganira ku buzima bw’abandi bantu, cyane cyane ibijyanye n’imibanire n’imico, bifite uruhare rukomeye mu gufasha abagore kugira ubuzima bwiza.

Ibyo biganiro bifasha abagore kugabanya umunaniro wo mu mutwe, kongera ibyishimo, no gukomeza umubano n’abandi. Prof. Dunbar yagaragaje ko mu biganiro abantu bagira buri munsi by’umwihariko abagore, ibirenga kimwe cya kabiri baba baganira ku bandi, kandi ibi biba bifite akamaro mu kubaka ubusabane no kugira aho umuntu yishingikiriza mu muryango mugari.

Iyo ibyo biganiro bikorwa mu buryo bwubaha, bitagamije gusebanya cyangwa kwangiza abandi, bifasha abagore guhuza amarangamutima, kwiga ku myitwarire y’abandi, no kumva ko bari mu muryango ubitaho.

Abo bashakashatsi bavuga ko kuganira ku bandi mu buryo bwubaka bitari ibyo guharabika, bishobora kuba igice cy’ingenzi cy’ubuzima bwiza bw’umugore, yaba mu mutwe, mu marangamutima, no mu mibanire ye n’abandi.

Abagore bafashwa cyane no kuganira kuri bagenzi babo

Kuvuga muri bagenzi babo bigira ingaruka nziza ku buzima bw'abagore