Ubushakashatsi: Abana b'ubuheta bakunze kunanirana

Ubushakashatsi: Abana b'ubuheta bakunze kunanirana

 Feb 16, 2025 - 15:19

Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya MIT (Massachusetts Institute of Technology) bwakozwe hifashishijwe imibare yaturutse muri Denmark na Floride bwerekana ko abana b’ibirondamfura (abana bavutse bwa kabiri) cyane cyane abahungu, bakunze kwishora mu ngeso mbi bikabatera kugongana n’amategeko ugereranije na bakuru babo(imfura).

Ubushakashatsi bugaragaza ko abo bana bavutse ubwa kabiri(ubuheta) bafite amahirwe hagati ya 20% na 40% yo guhanwa mu mashuri kandi bakagirana isano no gukora ibyaha mu nzego z’ubuyobozi.

Abana bavutse bwa kabari bakunze kugongana n'amategeko 

Bitandukanye n’abana b’imfura bakunze kwitabwaho cyane n’ababyeyi babo, abana ba kabiri bakunze kugirwaho ingaruka cyane na bakuru babo kuruta ababyeyi babo, ibyo bikaba ari na byo bibaviramo kugira imyitwarire ishobora guteza akaga.

Abana bavutse bwa Kabiri bakunze kurebera ku bavandimwe kurusha ku babyeyi babo