Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera ku 6,000 badafite abakunzi, bwerekanye ko abagore benshi baryoherwa no kuba bonyine kandi bagaragaza ubushake buke bwo gushaka umukunzi.
Abashakashatsi bavuga ko impamvu zituma abagore badashaka guhita binjira mu rukundo harimo kugira inshuti magara nyinshi, kugira ubwigenge mu byiyumviro no mu mitekerereze, ndetse n’impinduka mu mico n’imyemerere ya sosiyete ku bijyanye n’imibanire.
Ibi bituma abagore benshi bumva batagomba kwishora mu rukundo cyangwa gushaka umukunzi kugira ngo bagire ibyishimo cyangwa bumve ko buzuye.
