Ubushakashatsi: Abagore bamara amezi 6 y'ubuzima bwabo bwose bahitamo icyo bambara

Ubushakashatsi: Abagore bamara amezi 6 y'ubuzima bwabo bwose bahitamo icyo bambara

 May 13, 2025 - 22:06

Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya Marks & Spencer bubitangaza, abagore bamara iminota 17 buri munsi bahitamo icyo kwambara, bivuze ko bamara amezi agera kuri atandatu y'ubuzima bwabo bwose bahitamo icyo bambara.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n'iki kigo gisanzwe kigurisha imyenda n'ibirungo by'ubwiza, bw'ibanze ku bintu bitandukanye bituma abagore bahitamo imyambaro.

Ibyo bintu birimo birori by'ubukwe, iminsi mikuru isanzwe, kujya guhura n'abo bakundana, byose bibasaba imbaraga nyishi kugira ngo babashe gufata icyemezo cy'umwenda baribwambare. 

Uko kugorwa n'amahitamo ntibiterwa gusa n'imiterere y'umuntu ku giti cye, ahubwo binaterwa n'uburyo umuntu aba yifuza kugaragara mu bantu.

Abagore bamara amezi 6 y'ubuzima bwabo bwose bahitamo imyambaro 

Abagore bamara iminota 17 buri munsi bahitamo icyo bambara