Ubushakashatsi: Abagabo bibagwa neza, ariko burya abagore bagorwa cyane no kurarana n'abagabo

Ubushakashatsi: Abagabo bibagwa neza, ariko burya abagore bagorwa cyane no kurarana n'abagabo

 Jun 17, 2025 - 18:09

Ubushakashatsi bushya bwerekana ko abagabo benshi baryama neza iyo basangiye uburiri n’umukunzi wabo, mu gihe abagore bo usanga ijoro ribabera rirerire iyo basangiye uburiri n’umugabo.

Ibi byagaragajwe n’abashakashatsi bo mu kinyamakuru Journal of Social and Personal Relationships, aho bavumbuye ko abagore barara bacikagurika mu bitotsi, bagasinzira neza bitinze, ndetse bagakanguka kenshi nijoro iyo baryamanye n’umukunzi wabo.

Ese biterwa n'iki?

Abo bashakashatsi bagaragaje ko abagore benshi baba bameze nk'abaraye izamu batabizi. Umubiri wabo uba witeguye cyane gukurikirana ibimenyetso byose bibaho mu buriri: kuva ku kwinyagambura kw’umugabo, imihindagurikire y'ubushyuhe, kugona (snoring), kugeza ku guhinduka k’umwuka cyangwa amarangamutima y’uwo baryamanye.

Ibi bikunze kubaho cyane ku bagore bagiye barererwa mu muco ubatoza kuba abita ku bandi (caretakers), ku buryo n’iyo barimo gusinzira, umubiri wabo uba uzi ko hari undi bantu ukeneye kwitabwaho.

Ku rundi ruhande, abagabo bo usanga uburyamo bwabo buba bwiza kurushaho iyo bari kumwe n’umukunzi. Usanga bafite umutekano, amarangamutima ahagaze neza ndetse n’imisemburo y’umunaniro (cortisol) igabanuka, bityo bagasinzira neza cyane.

Ni yo mpamvu rero, niba umukunzi wawe abyutse arakaye cyangwa ananiwe, atari uko arimo kubyigira cyangwa ashaka kurakaza. Ahubwo ashobora kuba yaraye arwana intambara atazi, yaraye ijoro mutabizi.

Ababagabo bashimishwa cyane no kurarana n'abakunzi cyangwa abagore babo

Abagore bagorwa cyane no kurarana n'abakunzi cyangwa abagabo babo