U Rwanda rwiteguye gutanga ubufasha mu ntambara yo muri Gaza-Perezida Kagame

U Rwanda rwiteguye gutanga ubufasha mu ntambara yo muri Gaza-Perezida Kagame

 Jun 11, 2024 - 16:02

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko Rwanda n’ibindi bihugu byiteguye gutanga umusanzu wa dipolomasi wafasha mu gukemura ikibazo cy'intambara muri Gaza hagati ya Israel na Hamas.

Kuri uyu wa Kabiri Perezida Paul Kagame yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku kibazo cy'intambara ya Hamas na Israel, aho iri kubera muri Jordanie.

Ni inama yatumijwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II Ibn Al-Hussein, Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.

Mu ijambo rya Perezida Kagame, yavuze ko n’ubwo ikibazo cy’intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas muri Gaza gikomeye, bitavuze ko kitakemuka, ashimangira ko u Rwanda n'ibindi bihugu biteguye gutanga ubufasha mu buryo bwa dipolomasi.

Yunzemo ko uburyo bw’ubuhuza bwatangijwe n’ibihugu n’imiryango itandukanye mu kugera ku ishyirwa hasi ry’intwaro muri Gaza, agaragaza ko izi mbaraga ziriho mu gushaka umuti w’ikibazo, zigomba guhabwa agaciro kandi zigashyigikirwa kugira ngo haboneke ibisubizo bifatika kandi vuba cyane kugira ngo harindwe abana n’imiryango yabo.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko ikibazo cyo muri Gaza gikomeje kugira ingaruka ku baturiye ako gace n’abo mu bindi bice bityo hakwiriye guhuzwa imbaraga mu gushaka igisubizo kirambye.

Ati “Imbaraga, uburyo n’ubushobozi bihagarariwe muri iki cyumba uyu munsi, ntabwo byananirwa gufata ingamba zashyira iherezo ku kaga gakomeye karimo kwibasira inzirakarengane zitabarika z’abasivili nk’uko turi kubibona buri munsi.”

Intambara Israel na Hamas ikaba yaratangiye tariki 07 Ukwakira 2023 ubwo uyu mutwe watunguraga Israel mu bitero simusiga bigahitana abantu barenga 1000 abandi bagashimutwa, ibyatumye Israel nayo ijya kwihorera ibyatumye Abanya-Palestine barenga ibihumbi 37 bamaze kwica abandi bakaba barabaye inkomere.