U Rwanda ntiruzongera gukubitwa n'inkuba-Perezida Kagame

U Rwanda ntiruzongera gukubitwa n'inkuba-Perezida Kagame

 Feb 4, 2024 - 07:32

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame wasoje Rwanda Day yaberaga i Washington DC, yashimangiye ko inkuba yakubise u Rwanda mu myaka 30 ishize, bitazongera na rimwe kubaho ukundi.

I Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika hasojwe Rwanda Day yatangiye ku wa 02-03 Gashyantare 2024, aho Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda baganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo ubukungu n'ibindi. Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, bakaba abashyitsi bakuru

Mu ijambo Umukuru w'Igihugu yagejeje ku bihumbi byitabiriye Rwanda Day, yavuze ko inkuba yakubise u Rwanda itazongera kurukubita ukundi.

Ati “Ibi ni byo twavuze kuva mu ntangiriro, imyaka 30 nyuma y’amakuba yagwiriye igihugu cyacu, ariko twarizeye. Twashakaga kubaho ubuzima bwacu nubwo benshi babuze ubwabo, turiyemeza, murabizi hari ukuntu abantu bajya bavuga ngo umurabyo ntujya urabya ahantu hamwe inshuro ebyiri.”

Perezida Kagame yavuze ko umurabyo wakubise u Rwanda bitazongera kuba ukundi

Umukuru w'Igihugu yakomeje ashimangiye ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba ukundi, kandi ko nta mpamvu yo kuba Abanyarwanda bagira ibyo basuzugura, kugira ngo batozongera gukubitwa n'umurabyo. 

Ati “Wenda ni byo ariko kuri njye ndashaka kuba ku ruhande rwiza, nahitamo ko ngomba kwitegura mu gihe u Rwanda rwakubiswe rimwe n’inkuba mu 1994, rutazongera gukubitwa n’umurabyo ukundi. Ndashaka ko tutagira ibyo dusuzugura, ahubwo tujye tureba ko tutazongera gukubitwa bwa kabiri.”

Perezida Kagame yanavuze ko urugendo u Rwanda rwanyuzemo rutari rworoshye ariko bitabujije Abanyarwanda kurunyuramo kandi bakaba bari aho bifuza.

Mu magambo ye ati “Urugendo rwacu rwari rurerure, rukomeye ariko ni bwo bwiza bwarwo. Ariko turi aho turi, muri ibyo bikomeye twarihanganye, twararokotse, dushaka gukora byinshi bishoboka kugira ngo tube abantu beza, tube aho dushaka kuba.”

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutiteguye gusubira mu byabaye mu 1994