Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bageze muri USA

Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bageze muri USA

 Feb 1, 2024 - 07:33

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bageze i Washington DC muri USA, aho bitabiriye Rwanda Day na National Prayer Breakfast.

Kuri uyu wa 31 Mutarama 2024, nibwo Umukuru w'Igihugu we na Madamu we basesekaye mu Murwa Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika i Washington DC, aho uru ari uruzinduko bazitabira Rwanda Day ndetse kandi kuri uyu munsi baritabira amasengesho y'Abanyamerika yo gusabira igihugu cyabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane byitezwe ko Umukuru w'u Rwanda na Madamu we, bifatanya n'abarenga 3000, barimo abagize Guverinoma n'Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Abadipolomate ba Loni n'abandi mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera Amerika azwi nka National Prayer Breakfast. 

Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bari i Washington DC 

Hagati aho, kuri uyu wa 02-03 Gashyantare 2024, Perezida na Madamu we bazifatanya n'Abanyarwanda barenga 7000 bazaba baturutse hirya no ku Isi berekeje i Washington muri Rwanda Day. 

Ibizaganirwaho muri iyi Rwanda Day, harimo kwitegura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kwitegura amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024, ndetse n'ibikorwa byo kwizihiza umunsi wo kwibohora k'u Rwanda.