Byinshi wamenya kuri Rwanda Day 2024

Byinshi wamenya kuri Rwanda Day 2024

Ibyo wamenya kuri Rwanda Day itegerejwe muri Gashyantare 2024 i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika i Washington DC ku wa 02-03 Gashyantare 2024 hategerejwe Rwanda Day igikorwa gihuza Abanyarwanda batuye mu Mahanga n'ababa mu Rwanda. 

Insanganyamatsiko ya Rwanda Day 2024, ikaba igira iti " U Rwanda: Umurage Wacu Twese Aho Turi Hose."

Abitabira iri huriro, bakaba bahura n'Umukuru w'Igihugu Paul Kagame bakungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye z'iterambere ry'Igihugu, bakidagadura, ndetse bagasabana bijyanye n'umuco Nyarwanda. 

Guhera mu 2011 Rwanda Day yatangira, yagiye yitabirwa n'abantu bari hagati y'ibihumbi bibiri na bitatu. Intego yayo, ikaba ari uguteza imbere Ubumwe, ibiganiro n'ubufatanye bw'Abanyarwanda aho batuye hose ku Isi.

Muri uyu mwaka wa 2024, kwiyandikisha ushaka kwitabira uyu munsi, ni uguca kuri "www.rwandaday.rw", abiyandikisha bakaba bakurikiza amabwiriza agaragara ku rupapuro. 

Bimwe mu bisabwa abitabira Rwanda Day, hakaba harimo indangamuntu, pasiporo cyangwa se uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Abantu bose aho bari hose mu Isi, bakaba bemerewe kwitabira, ndetse n'inshuti z'u Rwanda nazo zikaba zidahejwe.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba aba ari mu bashyitsi b'icyubahiro bitabira iri huriro. Nubwo bidasaba kwishyura kugira ngo witabire Rwanda Day, ariko Leta y'u Rwanda isaba abazitabira kwishakira aho bagomba kuba, ariko ibyo kurya bizatangirwa ahazabera ibirori.

Perezida Kagame aba ari mu banyacyubahiro bitabira Rwanda Day

Mu myaka yabanje, Rwanda Day yagiye ibera mu migi inyuranye irimo: Brussels mu Bubiligi, imigi yo muri USA irimo: Chicago, Boston, San Francisco, Atlanta, Texas na Dallas. Harimo kandi Paris mu Bufaransa, na Amsterdam mu Buholandi. Yabereye kandi mu gihugu cy'Ubutaliyani n'Ubudagi. 

Iki ni igikorwa kandi, gitanga amahirwe atandukanye yo guhura n'abantu b'ingeri zitandukanye nko mu ikoranabuhanga, imyidagaduro ndetse n'ahandi. Abazitabira barasabwa kuzaserukana umwambaro gakondo cyangwa se undi mwambaro w'ibirori. 

Rwanda Day 2024 izabera i Washington DC 

Ildephonse NKUNDABANYANGA Entertainment and Political Journalist Tell: 0781711425/0738418531 Email: ildenkunda1998@gmail.com
Byinshi wamenya kuri Rwanda Day 2024

Byinshi wamenya kuri Rwanda Day 2024

 Jan 7, 2024 - 16:30